COPEDU Plc yasoje icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya, ibizeza serivisi inoze

Ikigo cy’imari cya COPEDU Plc cyasoje icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya, kibashimira imikoranire myiza bagirana ndetse kibizeza kurushaho guhabwa serivisi inoze. Ni igikorwa cyabaye ku wa 10 Ukwakira 2025, ubwo abayobozi basuraga abakiliya kuri buri shami rya COPEDU Plc, by’umwihariko ku ishami ryahize ayandi mu gutanga serivisi inoze riherereye i Remera, aho abakiliya banyuzwe n’iki […]

COPEDU Plc yahuguye ba rwiyemezamirimo b’abagore

Ni igikorwa cyabaye ku wa 20 Kamena 2025, abakiliya ba COPEDU Plc n’abayobozi bayo bungurana ibitekerezo ku hakwiye kongerwa imbaraga mu mikoranire yabo banagaragaza amahirwe yashyiriweho abagore muri serivisi iki kigo gitanga. Niwemutoni Mediatrice ukorana na COPEDU Plc, yashimye imikorere yayo by’umwihariko uburyo yamufashije mu rugendo rwe akava ku bucuruzi bw’ibirayi akaba ahagarariye Bralirwa mu […]

COPEDU Plc yasabanye n’abakiliya bayo, ibizeza gukomeza umubano mwiza kandi urambye

Ikigo cy’Imari cya COPEDU Plc, cyasabanye n’abakiliya bacyo, bungurana ibitekerezo, bumva ibibazo n’ibyifuzo by’abayigana bigamije kurushaho kunoza serivisi n’imikoranire. Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa 13 Kamena 2025, Abakiliya ba COPEDU Plc n’abayobozi bayo bungurana ibitekerezo ku hakwiye kongerwa imbaraga ngo imikoranire irusheho kuba myiza. Kayisinga Francine ukorana na COPEDU Plc kuva mu […]

Abayobozi n’abakozi ba COPEDU Plc basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Abayobozi n’abakozi COPEDU Plc basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera, bahavana umukoro wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bivuye inyuma. Aba bakozi basobanuriwe amateka yaranze aka gace kuva mu 1959 kugeza ubwo Jenoside yashyizwe mu bikorwa muri Mata 1994. Basangijwe kandi amateka yihariye y’uko Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya […]

COPEDU Plc yakanguriye ababyeyi kwizigama no kwishyura amafaranga y’ishuri ku gihe

Ikigo cy’imari COPEDU Plc cyibukije ababyeyi ko kwishyurira amafaranga y’ishuri ku gihe bifasha ishuri gukomeza gutanga uburezi bwiza, bityo bakwiye kujya bizigama kare kugira ngo birinde ibibazo byo gukererwa kwishyura amafaranga y’ishuri. Ibi byagarutsweho mu mahugurwa ajyanye no gucunga imari, COPEDU PLC yahaye ababyeyi barerera ku ishuri rya Rise To Shine, ku wa 5 Mata […]

COPEDU PLC yifatanyije n’abakiliya bayo b’abagore kwizihiza umunsi mpuzamahanga wabahariwe

Ikigo cy’Imari COPEDU PLC, cyifatanyije n’abakiliya bacyo b’abagore kwizihiza umunsi mpuzamahanga wabahariwe barasangira, bishimira intambwe y’iterambere bamaze kugeraho. Ni ibirori byizihirijwe ku mashami atandukanye ya COPEDU PLC, arimo iryo muri CHIC no mu isoko rya Nyarugenge. Abakozi b’iki kigo cy’imari banasuye abagore bacururiza mu isoko ryo kwa Didi riri mu Murenge wa Niboye, mu Karere […]

Copedu Plc yashimiye abakiliya bayo, ibifuriza umwaka mushya muhire wa 2025

Ikigo cy’imari cya Copedu Plc. cyashimiye abakiliya bacyo ku bw’amahitamo meza bagize yo kukigana, ndetse n’imikoranire myiza basanzwe bafitanye, kinabifuriza umwaka mushya wa 2025. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024. Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raïssa, yashimiye abakiliya bakomeje gukorana na yo umunsi ku wundi. Ati “Uyu ni umunsi […]

COPEDU PLC yahuguye ba rwiyemezamirimo b’abagore ku kwigira

Ikigo cy’Imari cya COPEDU PLC cyahuje abagore ba rwiyemezamirimo gisanzwe gikorana nabo ndetse n’abashya, basobanurirwa amahirwe bashyiriweho yo guhabwa inguzanyo ibaganisha ku iterambere rirambye, basobanukirwa n’uko bayikoresha. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024. Umuyobozi Mukuru wa COPEDU PLC, Muyango Raissa yasabye abagore bitabiriye iyi gahunda gutinyuka kwihangira imirimo bakabagana, bikaborohera […]

COPEDU Plc yageneye impano abakiliya b’indashyikirwa mu cyumweru cyabahariwe

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 11 Ukwakira 2024, aho abakiliya bahembwe barimo abafashe inguzanyo nini, ni ukuvuga abahereye mu bihe byashize bafata inguzanyo, abayigannye bagahita bafata inguzanyo nini n’ababitsa cyane kurusha abandi. Umuyobozi Ushinzwe Ishami ry’Ubucuruzi, Uwingabire Solange yavuze ko kwegera abakiliya bifasha ikigo kumenya ahakwiye kongerwa imbaraga kuko n’ubundi ari bo gikorera. Ati […]

COPEDU Plc yahembye umugore wahize abandi muri Action College

Ikigo cy’Imari cya COPEDU Plc cyifatanyije na Action College mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku barenga 400 basoje amasomo mu ndimi n’imyuga itandukanye mu myaka itanu ishize, kinatanga igihembo cy’ishimwe ku mugore wahize abandi mu manota meza. Umuhango wo gutanga izo mpamyabushobozi wabereye i Kigali ku itariki 6 Nzeri 2024 witabirwa n’inzego zinyuranye zirimo n’ubuyobozi […]

WORKING HOURS

HEADQUARTERS

Monday to Friday

9AM – 6PM

BRANCHES

MONDAY TO FRIDAY

9AM – 6PM

Saturday

9AM – 2PM

Sunday

Closed
HEURES DE TRAVAIL

Siège

Du Lundi au Vendredi

9AM – 6PM

SUCCURSALES

Du Lundi au Vendredi

9AM – 6PM

Samedi

9AM – 2PM

Dimanche

Fermé

WORKING HOURS

HEADQUARTERS

Monday to Friday

9AM – 6PM

BRANCHES

MONDAY TO FRIDAY

9AM – 6PM

SATURDAY

9AM – 2PM

SUNDAY

CLOSED ALL BRANCH