Musabyimana Clementine ni umucuruzi wabigize umwuga mu isanteri ya Kabuga mu murenge wa Rusororo. Amaze igihe akorana na COPEDU ari nayo yakuyeho igishoro. Mu nguzanyo y’ibihumbi ijana yahawe nyuma yo gutakaza akazi niho yakomoye ubucuruzi bukomeye I Kabuga aho afite Restaurant, iduka ry’imyenda na alimentation; ni inzira avuga ko yamusabye kutaryama bihagije.
Uretse ubu bucuruzi bubasha kumutungira umuryango uko abyifuza dore ko nta mugabo afite, abasha kwishyurira ishuri abana be batatu, ndetse yabashije no kwiyubakira inzu mu murenge wa Rusororo.
Musabyimana mu magambo make asobanura akamaro k’inguzanyo ya banki n’uko amaze imyaka myinshi akorana na COPEDU PLC.
Agira ati “Burya nta mugabo wigira. Uko nkeneye amafaranga n’ubwo naba mfite indi nguzanyo ndagenda bakampa indi nkakuraho ayo kwishyura ideni nari mfite andi nkayakoresha. Uretse iyo nguzanyo isanzwe, bampa n’indi yitwa Umurabyo Uratinda nkabasha gukemura ikibazo cyihutirwa kuko batarenza iminsi itatu batarayimpa”.
Yemeza ko kuva mu 1997 atarabaho adafite inguzanyo kuko ariyo ituma akora.
“Iyo ufite inka nyinshi imwe iteka indi ibyara” Mu 1997, Musabyimana yatangiranye na COOPEDU icyo gihe yari Koperative yo kubitsa no kuguriza Duterimbere ari yo ubu igeze ku rwego rwo kuba Ikigo kimari COPEDU PLC, binyuze mu matsinda abona inguzanyo y’ibihumbi 100 ajya gucuruza imyenda ku Kimironko, yimukira ku Giporoso aza no kujya i Kabuga, nyuma yo kubona ko nta byuma bimesa “Dry cleaner” byahabaga, abijyanayo ubu bikaba ari bumwe mu bucuruzi bumwinjiriza amafaranga.
Kumesa imyenda byaje kubamo iduka ricuruza imyenda rikanayikodesha abayikeneye, muri 2005 abona ko ari ngombwa gushinga akantu kunganira iryo duka. Afungura aho kunywera icyayi n’ibindi biribwa n’ibinyobwa biciriritse; asaba inguzanyo muri COPEDU PLC ashyira uwo mushinga mu bikorwa neza, nyuma nawo awubyaza undi wa Restaurant kugeza ubu akaba afite ubwo bucuruzi butatu i Kabuga.
Ati “Ibi birafasha cyane kuko mu myenda hashobora kugera igihe abakiliya bakabura, ariko ibiryo byo bihora bikenewe ku buryo ntabura ayo kwikenuza no kwishyura inguzanyo nafashe. Mbese iyo ufite inka nyinshi, imwe iteka indi ibyara. Ngako akamaro ko kugira ubucuruzi butandukanye nk’ubu”.
COPEDU nk’umufatanyabikorwa, umujyanama n’umuterankunga w’abagore
Mu rugendo rwa Musabyimana, ngo iyo atagira COPEDU ntabwo azi uko ubuzima bwe buba bumeze. Avuga ko imyaka 23 ishize akoresha inguzanyo z’iyi banki kuko ari mu banyamuryango ba mbere batangiranye nayo.
Agaruka ku buryo nta kibazo yari yagirana nayo, avuga ko biterwa n’uburyo iyi banki iba hafi y’abakiliya bayo, ikabagira inama. Ati “Mu bucuruzi habamo ibibazo. Bitandukanye n’andi mabanki, iyo COPEDU ibonye umukiliya agize ikibazo iramwegera bagafatanya gushaka igisubizo, byaba ngombwa bakaguha andi mafaranga agufasha kwishyura kandi ugakomeza ugakora”.
Uyu mugore akomeza avuga ko by’umwihariko abagore bakorana na COPEDU, bafite amahirwe kuko ibafasha mu bujyanama kandi bakabaha inguzanyo itagombera ingwate. Kugeza ubu Musabyimana Clementine, avuga ko iterambere rye ataryiharira kuko afite abakozi bagera ku munani ahemba, akaba afite n’abandi bungukira mu bikorwa bye, hakiyongeraho gutanga imisoro neza. Uyu mugore avuga ko abagore bagitinya gukorana na banki bakwegera COPEDU ikabagira inama, kuko ari yo nzira yo kwiteza imbere ariko bakikuramo gutinya.
Ibi COPEDU ikora ngo ni ugushyira mu bikorwa imwe mu ntego z’iki Kigo cyimari nk’uko bitangazwa na Madamu Kwizera Lydia, Umuyobozi w’Ishami ryo ku Cyicaro gikuru.
Agira ati “Umubare munini w’abakiliya bacu ni abagore kandi twifuza ko bakomeza kwiyongera. Abanyarwanda bose by’umwihariko abagore, tuborohereza kubona amafaranga yabateza imbere, no kubakorera ubuvugizi ku bigo bibongerera ingwate nka BDF mu rwego rwo kuba banki y’abagore y’icyitegererezo muri Afurika nkuko aricyo kerekezo COPEDU PLC yihaye”.
Umuyobozi w’Ishami ryo ku Cyicaro gikuru yongeraho ko mu bwoko bw’inguzanyo busaga 13 baha abakiriya babagana, harimo inguzanyo yitwa Umurabyo uratinda itangwa mu minsi itatu gusa, inguzanyo z’umwihariko ku bagore nka Tinyuka, inguzanyo z’ubucuruzi, Ubuhinzi n’ubworozi, kwishyura amafaranga y’ishuri ndetse no kubaka icumbi akaba ariryo bafata nk’ingwate kandi rikishyurwa kugera ku gihe cy’imyaka 15.
COPEDU PLC ni Ikigo Cyimari kimaze Imyaka 23 gitanga serivisi zo kubitsa no kuguriza abakiriya bacyo, kuri ubu kikaba kimaze kugira amashami 10 afunguye mu Mujyi wa Kigali n’irindi Shami rikorera mu Karere ka Rwamagara.