Twizigamire Tugurizwe Dutere Imbere

Amavu n’amavuko

COPEDU PLC, ni sosiyete y’ubucuruzi ikora imirimo yo kuzigama no kuguriza. Itanga n’izindi serivisi zitandukanye ku bakiriya bayo. COPEDU LTD yanditswe nka sosiyete y’ubucuruzi mu kigo cy’iterambere (RDB) ku wa 21 Gashyantare 2013, ihabwa icyemezo cyo gukora imirimo y’imari iciritse na Banki Nkuru y’Urwanda (BNR) tariki ya 13/03/2014.

Ku wa 25/01/2019, COPEDU LTD yahinduye izina iba COPEDU PLC mu rwego rwo kubahiriza ibiteganywa n’itegeko N°17/2018 ryo ku wa 13/04/2018 rigenga amasosiyete y’ubucuruzi. Ibi bikaba bivuze ko COPEDU PLC ari isosiyete ishobora guhamagarira rubanda kuyishoramo imigabane.
COPEDU LTD nayo yatangiye yitwa COOPEDU-KIGALI kuko icyo gihe yari koperative yemerewe gukorera gusa mu mujyi wa Kigali no mu cyahoze cyitwa Kigali-Ngari.

Koperative COOPEDU-KIGALI yatangijwe n’umuryango udaharanira inyungu witwa DUTERIMBERE A.S.B.L ku wa 15 Kamena 1997. Iyi koperative yatangijwe biturutse ku isuzuma ryakozwe kuri serivisi zo kuzigama no kuguriza zatangwaga na DUTERIMBERE A.S.B.L rikagaragaza ko yarushaho kunozwa no kuba nziza iramutse itanzwe n’ikigo gikora nka koperative kandi kibifitiye ubushobozi. Kubera iyo mpamvu, umuryango udaharanira inyungu DUTERIMBERE wafashe icyemezo cyo kuza ku isonga mu gutangiza iyo koperative yari yifujwe, bityo ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa bashyiraho COOPEDU-KIGALI.
Mu mwaka wa 2005, nibwo BNR yahaye COOPEDU-KIGALI icyemezo cyo gukora imirimo yo kubitsa no kuguriza.
Mu mwaka wa 2008, COOPEDU-KIGALI yavuguruye ibikorwa byayo, maze itangira gukora imirimo yayo ya buri munsi ikoresheje ikoranabuhanga.
Mu mwaka wa 2009, COOPEDU-KIGALI yahinduye izina yitwa COOPEDU hashingiwe ku cyemezo cy’Inteko Rusange yateranye mu Ukwakira 2009.
Mu mwaka wa 2012, mu nama rusange yayo yo ku wa 22/12/2012, koperative COOPEDU yahinduye amategeko shingiriro maze igirwa sosiyete.
Sosiyete nshya yahawe izina rya COPEDU LTD, ku ikubitiro itangirana n’abanyamigabane 12.996 bari abanyamuryango ba koperative COOPEDU, hamwe n’imari shingiro ingana na 790.156.800 Frw ihwanye n’imigabane 1.975.392 ku gaciro ka 400 frw umugabane umwe.

Muri iki gihe, COPEDU PLC ikorera mu duce tw’Umujyi wa Kigali ndetse no mu ntara y’iburasirazuba. Icyicaro cyayo kiri mu karere ka KICUKIRO.

COPEDU PLC imaze kugira amashami 11 yafunguwe ahantu hakurikira :