Ni kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Nyakanga 2019, COPEDU PLC yafunguye ibikorwa byayo mu imurikagurisha ngaruka mwaka ririmo kubera i Gikondo ahasanzwe habera EXPO, ikaba iboneyeho gushishikariza abakiriya bayo gukoresha ikarita ya COPEDU PLC (debit card) kuri ATM na POS iyo ariyo yose murwego rwo kubarinda gutonda umurongo no kugendana amafaranga.
Nk’uko Bwana Usengimana Jean d’Amour, Umuyobozi w’umusimbura ushinzwe ubucuruzi abitangaza, COPEDU PLC yitabira iri murikagurisha mu rwego rwo kumenyekanisha serivisi itanga no korohereza abakiriya bayo baza kugura no kugurisha muri Expo.
Muri expo 2019, COPEDU PLC yamurikiye abakiriya bayo ubu buryo bwo kubikuza ukoresheje ikarita yayo ya Debit card bukoreshwa kuri ATM zose zigaragara ho ikirango cya smartcash ndetse ikaba ishobora no gukoreshwa igihe umuntu ashaka kwishyura akoresheje akamashini ka POS.
Iki kigo cyimari gikomeje gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga aho kirimo kunoza uburyo bwo gukura amafaranga kuri konti yo muri COPEDU ukayohereza kuri konti ya mobile money igihe ukeneye kubikuza uri aho COPEDU PLC idakorera, ndetse no korohereza ushaka kubikuza atari hafi ya banki kuko nawe ashobora kubitsa kuri mobile money, akayohereza kuri konti ye muri COPEDU aribyo bita "Push and Pull". Iyi serivisi ikazajya itangwa k’ubuntu.
Ubu buryo buje bukurikiranye na Internet banking na Agency banking nabyo birimo kunozwa murwego rwo korohereza abakiriya, bukazatangira gukoreshwa mu minsi ya vuba.
Muri stand ya COPEDU PLC umukiriya arabitsa, akabikuza, bagafungura konti kubakiriya bashya ndetse n’izindi serivisi zitangirwa ku mashami yayo.
COPEDU PLC ikora iminsi yose ku mashami yayo yose. Ifungura imiryango samoya n’igice za mugitondo igafunga saa mbiri z’umugoroba.