Abakozi b’ikigo cy’imari COPEDU PLC kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Kamena 2019, bakoze urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yunamira imibiri isaga ibihumbi 36 ishyinguye mu rwibutso rwa Ruhanga, rwubatse mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, itera inkunga urwibutso inaremera umwe mubaharokokeye.
Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka, rwakurikiwe no kunamira no gushyira indabo ahashyinguye imibiri y’inzirakarengane ziciwe mu rusengero ari narwo rwubatsemo urwibutso rwa Ruhanga, hamwe n’indi mibiri yakuwe hirya no hino aho abatutsi biciwe munkengero z’ako gasozi.
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa COPEDU PLC, Bwana Nsengimana Azarie, yavuze ko kwibuka ari ugusubiza icyubahiro Abatutsi bazize Jenoside kandi bigatera imbaraga abayirokotse.
Yagize ati “Kwibuka ni inshingano ya buri munyarwanda wese, ni uguha agaciro abazize Jenoside [……]. Ntabwo rero dukwiriye kwibagirwa ibyabaye kuko ni isomo ridufasha gusigasira ubumuntu no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi”
Yakomeje avuga ko COPEDU PLC izirikana ko urwibutso rushyinguye mo imibiri rukomeza kubungabungwa kandi n’abarokotse bakitabwaho, bisaba imbaraga zitandukanye zirimo n’ibikenera amafaranga.
Yagize ati “Ntabwo twaje kunamira imibiri, ngo dusobanurirwe amateka gusa twigendere. Twaje twitwaje n’inkunga izatuma urwibutso rukomeza kwitabwaho ndetse abarokotse Jenoside nabo tugakomeza kubaba hafi. Iyi mpano tubashyikirije izabafasha gukemura zimwe mu mbogamizi mufite kuri uru rwibutso”.
Rutabandama Emmanuel warokokeye ku musozi wa Ruhanga yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo.
Yagize ati “ Tariki ya 7 Mata 1994, abatutsi benshi batangiye guhungira muri uru rusengero rwari rwasengeragamo n’Abangilikani rwa Ruhanga ariko muri icyo gihe bose babaga bavanze, ibitero byagiye biza bigasaba Abahutu kwitandukanya n’Abatutsi, bamwe bakabyanga ari nabwo nyuma baje kwica Umupasiteri wari Umuhutu azira ko yanze kwitandukanya nabo, tariki ya 15 Mata 1994 nibwo haje igitero cy’abasirikare bavuye i Kanombe bafatanyije n’interahamwe, bica Abatutsi basaga 15 000 muri uru rusengero, harimo abantu 18 bo mu muryango wanjye […].” Yasoje ashimira FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside ikaba ikomeje no gufasha abanyarwanda mu rugendo rwo kwiyubaka no kunga ubumwe.
Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Rusororo, NDUWAYEZU Emmanuel, yatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside, ashishikariza buri wese kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside […..]. Yashimye inkunga ingana na miliyoni (1.000.000 Frw) yatanzwe na COPEDU PLC, avuga ko ari iby’agaciro kubona ikigo cy’imari kiza kwiga amateka kikanaremera uwo yasize iheruheru.
COPEDU PLC kandi yanashyikirije inkunga y’ibikoresho NYAMUSANZAGWA Juvenal, umwe mubaharokokeye. Yari yarubakiwe inzu n’abagiraneza ariko atarabona ibikoresho byo munzu birimo ibiryamirwa, intebe zo mu ruganiriro ndetse n’ibiribwa.
COPEDU PLC ni Ikigo cy’imari kimaze imyaka 22 gitanga serivisi z’imari. Kuri ubu gishyize imbere ikoranabuhanga kuko cyatangije uburyo bushya bwo kubikuza no kwishyura ukoresheje ikarita “Debit Card”, hamwe no kuba wabitsa cyangwa ukabikuza amafaranga kuri konti yawe wifashishije terefone igendanwa “Push and Pull”.