ITANGAZO RY’AKAZI
Ubuyobozi bwa COPEDU Plc buramenyesha ababyifuza gupiganirwa umwanya w’umushoferi
Abifuza gupiganira uwo mwanya bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
• Kuba afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, Permi Category A na B,
• Kuba ari indakemwa mu mico no myifatire
• Kuba yararangije amashuri yisumbuye.
• Kuba afite uburambe bw’umwaka umwe (1) mu gutwara ibinyabiziga
• Kuba abasha kuvuga neza no kwandika ikinyarwanda, aramutse azi izindi ndimi byaba ari akarusho
Dosiye isaba akazi igomba kuba igizwe n’ibi bikurikira:
• Ibaruwa isaba ako kazi yandikirwa ubuyobozi bukuru bwa COPEDU Plc
• Umwirondoro wose w’usaba akazi (CV)
• Kopi y’irangamuntu n’iy’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga A na B
• Ibyemezo by’aho yakoze mbere
Icyitonderwa: Dosiye isaba akazi igomba kuba yageze ku cyicaro gikuru cya COPEDU Plc cyangwa kuri imeyiri [email protected] ikoherezwa kuri abitarenze taliki ya 16/09/2022 saa sita z’amanywa (12h00). Abujuje ibisabwa bazatoranywa gukora ikizami nibo bazahamagarwa gusa.
Bikorewe i Kigali, ku wa 05/09/2022
MUYANGO Raissa
Umuyobozi Mukuru