Ikigo cy’Imari iciriritse, Copedu Plc, cyatangaje ko cyungutse asaga miliyari 2.131 Frw mu mwaka wa 2021, cyiyemeza gukomeza imihigo, gishyira imbaraga mu gutanga serivisi nziza hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo korohereza abakiliya.
Ubuyobozi bwa Copedu Plc bwagaragarije abanyamigabane ko iki kigo cy’imari cyungutse miliyari 2.131 Frw mu 2021 avuye kuri miliyari 1.571 Frw mu 2020, ni izamuka rya 36%.
Amafaranga Copedu Plc ibikiye abakiliya bayo yiyongereyeho 15%, aho yavuye kuri miliyari 22.613 Frw mu 2020 agera kuri miliyari 26.035 Frw mu 2021, bishimangira icyizere iyi banki ikomeje kugirirwa.
Nk’uko byagaragajwe na Muyango Raïssa, Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, umutungo rusange wa Copedu Plc wiyongereyeho 16%, kuko wavuye kuri miliyari 29.928 Frw ugera kuri miliyari 34.617 Frw.
Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubutegetsi, Ntabwoba Joseph, yavuze ko kuba Copedu Plc ikomeje kunguka bishimangira ko icyerekezo ubuyobozi bwihaye kiri kugenda neza.
Yakomeje agira ati “Copedu Plc ihagaze neza kuko byinshi mu bikorwa twiyemeje kugeraho twabigezeho ku kigereranyo gishimishije. Ibi bigaragaza ishyaka n’umurava by’Abakozi ba Copedu Plc.’’
Mu rwego rwo korohereza abakiliya, Muyango Raïssa, yagaragaje ko havuguruwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kubitsa no kubikuza hakoreshejwe telefoni ngendanwa (Push & Pull).
Muyango yatangaje ko muri uyu mwaka, Copedu Plc izashyira ku isoko ikoranabuganga rya Mobile Banking ryorohereza abakiliya kubona serivisi za banki zitandukanye batagombye kugana ishami ryayo harimo kohererezanya amafaranga, kwishyura amazi, umuriro, umusoro n’ifatabuguzi rya televiziyo hamwe na Tap & Go, hifashishijwe telefone ngendanwa.
Inteko Rusange y’abanyamigabane ba Copedu Plc isanzwe iterana buri mwaka, igamije kurebera hamwe ishusho y’umutungo w’iki kigo cy’imari, ibyagezweho n’ibiteganyijwe mu mwaka ukurikira.
Kuri iyi nshuro hatowe Umuyobozi Mushya w’Inama y’Ubutegetsi witorewe n’abanyamigabane, yabaye Uwase Maneno Euphrasie usanzwe ari umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, asimbura Gashumba Liliane wahawe izindi nshingano.
Yagize Ati “Mbashimiye icyizere mwangiriye, ndabasaba ngo twongere abakiliya ba Copedu Plc.’’
Yongeyeho ko intego ye nyamukuru ari ukuzamura abagore b’amikoro make hagamijwe gukomeza kubaka banki y’icyitegererezo y’abagore muri Afurika.
Copedu Plc ni Ikigo cy’imari iciriritse kimaze imyaka 25 gitanga serivisi zo kubitsa no kuguriza abantu bose, ariko kikagira umwihariko ku nguzanyo z’abagore.
Ubuyobozi bwa Copedu Plc bwasabye abanyamigabane guharanira iterambere ryayo
Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raïssa, yagaragaje ko iki kigo cy’imari gihagaze neza
Uwase Maneno Euphrasie ni we watorewe kuba Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Copedu Plc
Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Copedu Plc, Ntabwoba Joseph, yagaragaje ko kuba bunguka bishimangira icyerekezo iterambere
Abahagariye abanyamigabane bitabiriye iyi nama