Ubuyobozi n’abakozi b’Ikigo cy’Imari iciriritse, Copedu Plc, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ku Gisozi, basobanurirwa akamaro ko kwibuka n’uruhare bakwiriye kugira mu guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa bagikoze mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho basobanuriwe amateka ya Jenoside kuva itangiye gukorwa kugera ishyizwe mu bikorwa.
Nyuma yo gusura urwibutso, bahawe ibiganiro birimo ikijyanye n’umumaro wo kwibuka n’uburyo bwo guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside bakoresha imbuga nkoranyambaga muri iyi minsi.
Umukozi Ushinzwe Ibikorwa muri IBUKA, Ngabo Brave Olivier, yavuze ko kwibuka ari umwe mu miti ifasha abarokotse Jenoside mu rugendo rw’isanamitima.
Ati “Kwibuka bifite umumaro ukomeye kuko iyo tugize akanya nk’aka ko kuganira n’abantu turongera tukabyitsaho. Kwibuka ku bacitse ku icumu niho dukura umuti utwomora ibikomere n’imbaraga zo gukomeza kubaho.”
Yongeyeho ati “Turongera tugasubira inyuma mu mateka umuntu agafungura icyumba cye gishaririye akibuka, iyo twibuka biradufasha mu rugendo rw’isanamitima.”
Yakomeje avuga ko usibye ku barokotse kandi aba ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma nk’igihugu kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.
Ati “Nk’ikiremwamuntu dukwiye kwibuka kugira ngo turebe aho twavuye turebe icyatumye tugera ku mateka twagezeho nk’Abanyarwanda, tuvanemo icyo twigiramo hanyuma tubone kureba aho tugana.”
Ubwo Copedu Plc yasuraga urwibutso kandi yatanze inkunga yo gufasha kugira ngo amateka arimo akomeze gusigasirwa neza.
Umukozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Nagiriwubuntu Dieudonne, yashimye Copedu ku musanzu yatanze avuga ko bituma urwibutso rukomeza kubaho no kwigisha amateka uko bikwiye.
Ngabo yashimye umusanzu bageneye uru rwubutso, ababwira ko amateka bize uyu munsi adakwiye gupfa ubusa ahubwo bakwiye kuyakoresha barwanya abahakana bakanapfobya Jenoside.
Ati “Ndabasaba ko twese tugira umukoro tuvana hano, iyo twamaze gusobanukirwa akamaro ko kwibuka icyatuzanye tukacyubaha tukagikora uko gikwiriye, tugatembera muri iyi nzu, tukiga, tukagira abashakashatsi batuganiriza dukuramo impamba ihagije.”
Yakomeje ati “Iyi mpamba iba igomba kudufasha guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi n’uwo ari we wese wahengera ingengabitekerezo iyo ari yo yose.”
Ku ruhande rw’Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raïssa, yavuze ko kwibuka ari igikorwa cy’ingenzi cyane.
Ati “Kwibuka ni igikorwa duha agaciro cyane kuko tukibona nka bumwe mu buryo bwo gusigasira amateka yacu, aho twifuza ko abadukomokaho cyangwa abana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi basobanukirwa amateka y’igihugu kugira ngo amahano yahabereye atazongera ukundi.”
Yongeyeho ko ashimira ingabo zari iza FPR zagize uruhare mu guhagarika Jenoside.
Uyu muyobozi yasabye buri muturarwanda gukomeza umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge, kubana neza n’abandi, nka kimwe mu bizafasha mu kubaka u Rwanda.
Ati “Uyu munsi dufite igihugu gitekanye giha amahirwe buri Munyarwanda kugira ngo atange umusanzu we mu kubaka igihugu. Mureke dufatanye, twubake u Rwanda tuzishimira kuraga abana bacu ruzira Jenoside.”
Copedu Plc ni Ikigo cy’imari iciriritse cyatangiye ibikorwa byacyo mu myaka 25 ishize, itanga serivisi zibanda ku bagore.