Abagore baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bafite imishinga y’ubucuruzi igamije iterambere bagiye guhembwa na MTN Rwanda ifatanyije na Copedu Plc mu mushinga witwa Connect Women in Business.
Abagore 28 ni bo bahuguwe ku birebana no gukoresha uburyo bw’imari no gukoresha neza umutungo. Batoranyijwe mu bafite imishinga itanga icyizere mu ngeri zitandukanye barimo n’amatsinda y’abafite ubumuga ariko afite imishinga y’iterambere.
Aba bagore basabwe gukoresha neza imbuga nkoranyambaga zitandukanye mu buryo bugamije guteza imbere ibikorwa byabo.
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi muri COPEDU Plc, Bigirimana Francine, yeretse aba bagore amahirwe ari mu gukorana na Copedu Plc harimo n’inguzanyo zihabwa abagore.
Yagaragaje ko iyo banki yashinzwe mu nyungu zo kuzamura abagore bakora ubucuruzi bakagura ibikorwa byabo bya buri munsi.
Umuyobozi wa Serivisi za banki, Maningabire Marie Claire, yikije ku mwihariko wayo mu guteza imbere abagore.
Kugeza ubu hari uburyo bwa Konti zitandukanye zirimo iyo “Kubitsa no kubikuza”, “Teganya”, “Tura iwawe”, “Igurire iyawe’’ n’izindi zigamije gufasha abakiliya bayo kugera ku iterambere.
“Tinyuka Mugore Urashoboye", umwihariko wa Copedu Plc
Maningabire Claire yasobanuye ko hambere abagore bahabwaga inguzanyo bibasabye kubona ingwate ariko bikagaragara ko hari imbogamizi zitandukanye zanabazitiraga kwitabira gukorana n’ibigo by’Imari.
Kugeza ubu muri Copedu Plc ifite inguzanyo ya Tinyuka yaje gukemura icyo kibazo itanga inguzanyo ku bagore bakora imirimo ibyara inyungu, aho batanga hagati y’ibihumbi 150 Frw na miliyoni 5 Frw akungukirwa 1, 7% ku kwezi ariko agenda agabanuka bitewe n’uko abagore bakomeza gukorana na banki.
Iyo nguzanyo yishyurwa bitewe n’umuntu wafashe inguzanyo ariko biri hagati y’umwaka n’imyaka ibiri.
Yagize ati “Twifuza ko buri Munyarwanda wese aho ari yahaguruka agakora, natwe tukamutera ingabo mu bitugu. Nko ku nguzanyo ya Tinyuka igamije ko buri mugore wese ukeneye gukora yigirire icyizere kandi byagiye bigirira akamaro cyane abagore benshi.”
Yasabye abagore gutinyuka bakegera ibigo by’Imari by’umwihariko Copedu Plc kuko yashyiriweho guteza imbere no kubakira ubushobozi abagore.
Hari kandi inguzanyo izwi nka Ligne de credit ishobora guhabwa abagore bakora ubucuruzi aho umuntu yahabwa amafaranga runaka yayasubiza uwo munsi ntagire inyungu yishyura ariko yayamarana iminsi irenze umwe akishyura hakurikijwe ingano y’iminsi.
Nyirabera Epiphanie wo mu Karere ka Kicukiro yabwiye IGIHE ko nyuma yo gusobanurirwa amahirwe ari muri Copedu Plc binyuze muri gahunda z’inguzanyo bibongereye icyizere.
Ati “Hari igihe twagiraga ubushobozi buke, wajya kuguza amafaranga ugasanga nta ngwate ufite. Baduhaye icyizere ko twabona igishoro kandi ku nyungu ntoya rero biratanga icyizere nk’abagore.”
Nyirambarushimana Sandrine ukuriye itsinda ry’abafite ubumuga ryo mu Karere ka Bugesera ‘Twiteze imbere’ yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi bateguriwe biri mu bigiye kubafasha guteza imbere ibikorwa byabo no kurushaho gukorana n’ibigo by’imari.
Kugeza ubu hari nguzanyo zitandukanye nkiyitwa “Umurabyo uratinda’, ihabwa Akiliya ba Copedu Plc bakora ubucuruzi bukenera amafaranga mu buryo, iyi nguzanyo iboneka mu masaha 48.
Aba bagore bari mu byiciro bitandukanye birimo abafite imishinga yerekeye ubuhinzi n’ubworozi, ubukorikori, ikoranabuhanga n’icyiciro cy’abafite ubumuga.