Ikigo cy’Imari COPEDU Plc mu isozwa ry’icyumweru cyahariwe gutanga serivise nziza ku mukiliya, cyifatanyije n’abakiliya mu kwishimira uburyo bakorana.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, ubwo Abayobozi batandukanye basuraga abakiliya kuri buri ishami rya Copedu Plc, by’umwihariko Umuyobozi Mukuru yasuye ishami rya Copedu Plc rikorera mu isoko rya Nyarugenge, mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya.
Abakiliya b’iki kigo bahawe umwanya wo kugaragaza ibyifuzo byabo n’ibibazo ngo bishakirwe ibisubizo.
Mushimiyimana Esther wo mu Karere ka Kicukiro yabwiye IGIHE ko nyuma yo gusobanurirwa amahirwe ari muri Copedu Plc, byatumye ayigana kandi ko yakiriwe neza.
Ati “Hari igihe twagiraga ubushobozi buke, wajya kuguza amafaranga ugasanga nta ngwate ufite. Baduhaye icyizere ko twabona igishoro kandi ku nyungu ntoya, rero turabashimira uburyo batwitaho.”
Umuyobozi mukuru wa COPEDU Plc, Muyango Raissa, yavuze ko intego nyamukuru y’iyi gahunda, ari ugushimira abakiliya b’iki kigo.
Ati "Ni iby’agaciro kuba ndi kumwe namwe kuri uyu munsi, ndabashimiye kuba mwarahisemo kuba abanyamuryango ba Copedu Plc, kandi icyizere mudufitiye ntabwo tuzagipfusha ubusa.”
Yasabye Abanyamuryango ba Copedu Plc gukomeza gukoresha serivisi z’icyo kigo, hibandwa kuri serivisi z’ikoranabuhanga, dore ko yemereye Abakiliya ko mu gihe kitarambiranye Copedu Plc izashyira ku mugaragaro uburyo bushya bwa Mobile Banking na Internet Banking buzafasha Abakiliya kwishyura serivisi zitandukanye.
Muri izo serivisi hazaba karimo kwishyura (Imisoro , amazi, umuriro ,.. ) ndetse no kohererezanya amafaranga hifashishijwe telefoni ngendanwa cyangwa mudasobwa.
Iki Kigo mu myaka 25 kimaze gishinzwe, cyagiye gishyira imbaraga mu guteza imbere umugore, gishyiraho gahunda zitandukanye zimufasha kwikura mu bukene agatinyuka agakora imishinga ibyara inyungu, ndetse kugeza ubu hari benshi kimaze guhindurira ubuzima.