Ikigo cy’Imari iciriritse, COPEDU Plc, cyasabye urubyiruko gusigasira ibyagezweho n’ingabo zahoze ari iza FPR Inkontanyi, zabohoye u Rwanda zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 16 Nzeri 2022, ubwo COPEDU Plc yafashaga urubyiruko rwibumbiye mu muryango ’Foundation The Youth Future’ gusura Ingoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n’Igicumbi cy’Intwali.
Uru rubyiruko rwaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, hamwe n’abakozi ba COPEDU Plc basobanuriwe neza uko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi 1994 rwagenze.
Nyuma yo gusobanukirwa neza aya mateka, bakomereje ku Gicumbi cy’Intwari, basobanurirwa neza ubutwari bwaranze abanyarwanda n’uko bagiye bitangira igihugu mu bihe bitandukanye.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri COPEDU Plc Bigirimana Francine, yabwiye abari bahateraniye ko bategura igikorwa nk’iki kugira ngo bakomeze kugira uruhare mu kubaka u Rwanda.
Ati “Nka COPEDU twifatanyije n’uru rubyiruko kugira ngo ruze hano rusobanukirwe amateka yaranze igihugu cyacu no kubashishikariza kuba intwali z’ejo hazaza , nibamara kuyasobanukirwa neza bazatanga umusanzu mu kwubaka igihugu cyacu”
Yakomeje asaba uru rubyiruko gufatira urugero ku byo Inkotanyi zakoze, bakabisigasira ndetse bagakomereza aho bagejeje.
Ati "Uru rubyiruko rwasobanukiwe amateka y’igihugu cyacu yerekeranye n’urugendo rw’urugamba rwo kwibohora uko rwateguwe rukanashyirwa mu bikorwa , turabasaba ko muba ku isonga mu gusigasira ibyagezweho ndetse mugakomeza guharanira ibyiza."
Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’impeta by’Ishimwe Nkusi Déo, yavuze ko kuba urubyiruko rujya kwiga amateka bitanga icyizere ko rugiye gutanga umusanzu wo kubaka igihugu no kurinda ibyagezweho.
Ati "Iyo tubonye urubyiruko rwifuza kumenya amateka y’igihugu kuva kera kugeza ubu, ni ibintu bidushimisha kuko ruba ari urubyiruko rushishikajwe no kwubaka .”
"Hari urubyiruko rwubatse igihugu ruranakirinda, ariko ni narwo rwafashe iyambere mu kugisenya . Tuba twishimye ko bagiye kujya mu bikorwa byubaka no kurinda ibyagezweho bakanabyongera, bikarushaho gutera imbere."
Ku ruhande rw’urubyiruko, rwavuze ko hari amateka menshi bize uyu munsi agiye kubafasha gukomeza kubaka igihugu.
Mukimbiri Noah yavuze ko yanejejwe n’ubutwari bwaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu, bityo akwiye gutera ikirenge mu cyabo.
Ati "Aha nabonye amateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo mbona n’ubwitange n’umurava urubyiruko rwagize, bamwe turi mu myaka imwe, bagaragaje ubushake bwo gukorera igihugu."
"Isomo nakuyemo ni uko ngomba gukora ibishoboka byose kugira ngo nanjye nsigasire amahoro n’umutekano by’igihugu cyacu; kandi si ngomba gucika intege, ngomba kusa ikivi basize ntanga umusanzu wanjye mu kwubaka igihugu cyacu."
Kamikazi Mutesi Joana na we yavuze ko urubyiruko rukwiye gukura isomo n’urugero rwiza mu bikorwa byo kubohora u Rwanda.
Ati “Nabonye uburyo Inkotanyi zakoreshaga mu kubohora igihugu ni ikintu gikomeye ; ubu rero hari ibyo bakoze ari urubyiruko nkatwe, natwe ni gute dukwiye kugirira umumaro igihugu cyacu.”
COPEDU Plc ni Ikigo cy’imari iciriritse kimaze imyaka 25 gitanga serivisi zo kubitsa no kuguriza, ariko kikagira umwihariko ku nguzanyo z’abagore.