Kuri uyu wa gatandatutu tariki ya 24 Ugushyingo 2018, Abakozi b’ikigo cy’imari iciriritse COPEDU PLC bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza na Karama, bubakira inzu imiryango itanu itishoboye, mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo.
Uwo muganda , wakorewe mu mudugudu wa Hope, witabirwa n’abayobozi batandukanye b’Umurenge wa Kanombe bafatanyije n’abaturage baturutse mu tugari twa Busanza na Karama, aho imidugudu 21 igize utwo tugari yahuriye hamwe hagatangizwa ku mugaragaro igikorwa cyo kubakira abatishoboye 5 batuye muri uwo Murenge.
Abitabiriye uwo Muganda basijije ikibanza ndetse banubaka “faundation” y’amazu atanu muri imwe (Five in one) azatuzwamo abatishoboye 5 n’imiryango yabo nk’uko byahizwe n’Umurenge wa Kanombe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Bwana HIGIRO Emmanuel, yashimiye COPEDU PLC yabafashije kubakira iyi miryango, avuga ko iki gikorwa cyari mu mihigo y’Umurenge yihutirwa kandi ko hamwe no kwishakamo ibisubizo by’ugarije abo bayobora izi nzu zizuzura mu gihe cya vuba.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi muri COPEDU PLC, Uwamariya Caritas, yabwiye abari bateraniye aho ko basanzwe bifatanya n’abandi banyarwanda mu muganda mu bihe bitandukanye.
Yagize ati “Nibura rimwe mu gihembwe dukora umuganda dufatanije n’abaturage batuye umurenge uba wagenwe. Kubakira abatishoboye byo, tubikora nk’umwihariko kuko COPEDU PLC ni ikigo cy’imari ariko gifite umwihariko ku bagore kandi umugore no kuba heza ntitwifuza ko hari uwabitandukanya. Uyu munsi rero twaje ku butumire twagejejweho n’Umurenge wa Kanombe kuko usanzwe usobanukiwe ibikorwa bya COPEDU PLC”.
Yagize ati “Murabizi ko COPEDU PLC ari ikigo cy’imari cy’abanyarwanda gitanga serivisi zo kubitsa no kubikuza ku banyarwanda no ku baturarwanda. Turashimira Umurenge wa Kanombe wazirikanye ko nyuma yo kuzigamira abakiriya no kubaguriza, COPEDU PLC yifatanya n’abandi banyarwanda mu bikorwa byubaka igihugu nk’umuganda. Ntitwazuyaje rero kuko tumaze kubona urwandiko rusaba inkunga, twihutiye kuza gutangirira mu isiza ry’ikibanza dutanga amaboko yacu! Nyir’amaso yerekwa bike ibindi akirebera, mwabyiboneye ko abakozi ba COPEDU PLC bitanze!!”
Yakomeje asaba abanya Kanombe ko bakwitabira kwegera COPEDU PLC ari benshi ikabafasha kubona inguzanyo zabafasha gukora imishinga ibyara inyungu bityo bagateza imbere imiryango yabo by’umwihariko n’igihugu muri rusange. Yagize ati “ikaze muri COPEDU PLC kandi ntawe uhejwe dore ko n’ingwate atari ikibazo kuko Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yabashyiriyeho ikigega cy’ingwate “BDF” kandi kikaba gikorana na COPEDU PLC .”
COPEDU PLC ni ikigo cy’imari kimaze imyaka 22 gitanga serivisi zo kubitsa, kubikuza no kuguriza abantu bose ariko kikagira umwihariko ku bagore. Si ubwa mbere COPEDU PLC itanga umusanzu wayo yubakira abatishoboye kuko muri 2015 COPEDU PLC yasannye amazu 10 ya bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari yarasenyutse, mu Murenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi. Muri 2016, COPEDU PLC yubakiye kandi umugore utari ufite aho gutuza umuryango we, mu Murenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana.
COPEDU PLC ifite amashami 10, muri yo icyenda akorera mu Mujyi wa Kigali. Icyicaro gikuru kiri Kicukiro, ikagira ishami riri Kimironko, Remera, Kabuga, Gisozi, Batsinda, Nyabugogo, mu isoko rya Nyarugenge no mu nyubako ya CHIC. Irindi shami riri mu Burasirazuba, mu Karere ka Rwamagana, rikakira abatuye intara y’Uburasirazuba bose.
COPEDU PLC irateganya gufungura amashami mu Ntara zisigaye ari nako itegura kugira abayihagarariye (agents) mu bice bitandukanye by’igihugu.