Inteko rusange y’Ikigo cy’imari "COPEDU PLC”, yateraniye muri Hotel Chez Lando kuri iki cyumweru taliki ya 25 Kanama 2019, ihuje abanyamigabane bahagarariye abandi, yatorewemo abagize Inama y’ubutegetsi isimbura iyari icyuye igihe, ifatirwamo imyanzuro itandukanye irimo no gutanga inyungu ku migabane nyuma yo gusanga iki kigo bashoyemo imari cyarakoze neza kandi cyikunguka.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi, Madamu Kabega Emilienne, watangije iyi nteko rusange yavuze ko iyi nama ari umwanya wo kurebera hamwe uko imyanzuro yaherukaga gufatwa mu nteko rusange idasanzwe yateranye ku wa 09 Ukuboza 2018 yashyizwe mu bikorwa, kurebera hamwe urwunguko rwabonetse no kuganira kuzindi ngingo zari ku murongo w’ibyigwa zirimo no gutora abagize Inama yubutegetsi kuko isanzwe yari isoje manda yayo.
Ku ngingo zitandukanye zizweho muri iyi nteko rusange, hagarutswe ku iterambere rya COPEDU PLC hagendewe ku bipimo bya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), na raporo y’umugenzuzi wigenga, atangariza abanyamigabane ko ikigo cy’imari cyabo gikora neza, kikunguka kandi cyikubahiriza ibipimo byose bigenderwaho. Umugenzuzi w’imari wigenga yahawe umwanya ageza raporo ku nteko rusange, yizeza abanyamigabane ko ikigo bashoyemo imigabane cyubahiriza ibipimo byose nk’uko bisabwa na Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi yongeyeho ko ariyo mpamvu abanyamigabane bazagabana inyungu yose yabonetse mu mwaka wa 2018 ari nako bakomeza kongera imari shingiro.
Madamu KABEGA yagize ati "Mu mwaka wa 2018 waranzwe no gukora cyane ndetse bituma dukora inama idasanzwe tariki ya 09 ukuboza 2018 ari nacyo cyatumye twunguka kandi dutera intambwe ikomeye mu ikorana buhanga kuko ubu umukiriya wa COPEDU PLC abasha kubikuza akoresheje ikarita kuri ATM no kwishyura kuri POS, kuba yabitsa akanabikuza akoresheje terefoni igendanwa abinyujije kuri mobile money “Push and Pull” n’indi mishanga irimo kugira abayihagarariye batanga serivisi mu gihugu hose( agents), kunoza “mobile banking” na “internet banking."
Urwunguko rwa COPEDU PLC mu mwaka wa 2018 rwazamutseho 76% nk’uko byatangajwe n’umuyobozi Mukuru w’agateganyo, Bwana NSENGIMANA Azarie.
Yagize ati "Nk’uko mubyibonera muri raporo zitandukanye, urwunguko mbumbe rwavuye ku mafaranga 558,004,375 Frw muri 2017 rugera kuri 984,285,869 Frw muri 2018, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 76%. Amafaranga abikiwe abakiriya bacu yiyongereyeho 14%; inguzanyo zifitwe n’abakiliya ziyongeraho 23%; Imari shingiro yiyongereyeho 43%; Umutungo bwite wa COPEDU PLC wiyongereyeho 39%; Naho umutungo wose COPEDU PLC icunze wiyongereyeho 20%".
Inteko rusange yaboneyeho gufata umwanzuro ko urwunguko rwabonetse rwagabanywa abanyamigabane ariko 50% yarwo akavunjwamo imigabane mishya yiyongera ku migabane basanganywe naho andi 50% Umunyamigabane akaba ariwe wifatira icyemezo cyo kuba yayashora mu migabane cyangwa akayatwara akayakoresha uko abishaka.
Hagarutswe ku gutora Abagize inama y’ubutegetsi isimbura abari basoje manda yabo, hemezwa abakandida 14, hatorwamo 6. Inama rusange yahaye Inama y’ubutegetsi nshya yatowe ububasha bwo kuzahitamo abandi bajyanama batatu bigenga, bityo bakuzuza umubare w’abajyanama 9 nkuko biteganywa n’amategeko shingiro ya COPEDU PLC, manda yabo ikazamara imyaka itatu.