Abakozi b’ ikigo cy’imari iciriritse cya COPEDU PLC, ku wa 27 Kamena 2018, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi, basobanurirwa uburyo Abatutsi bari batuye mu bice birukikije bishwe urw’agashinyaguro.
Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka, rwakurikiwe no kunamira no gushyira indabo ahashyinguye imibiri isaga ibihumbi 47,409 y’Abatutsi biciwe hirya no hino mu Karere ka Kamonyi.
Umuyobozi Mukuru wa COPEDU PLC, Gasigwa Festus, yavuze ko kwibuka ari ugusubiza icyubahiro, Abatutsi bazize uko Imana yabaremye.
Ati “Ni ukwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko na none ni uguha icyubahiro abacu bazize Jenoside […] Twaje tuje kuri uru Rwibutso, kugira ngo twunamire nyine inzirakarengane zihashyinguwe, ndetse nubwo ari umuco Abanyarwanda batamenyereye kuva cyera, ariko iyo tuhashyize indabo ni kubaha icyubahiro, tuvuga ko tutabibagiwe n’aho baruhukiye twifuza ko hahora hasa neza.”
Yanasabye abakozi ba COPEDU PLC, ko mu gihe bagiye kwibuka bagomba kuhakura ubumenyi n’amateka, bibafasha gutekereza neza no kwitandukanye n’ikibi cyose nk’ibyaranze ubuyobozi bwakoze Jenoside.
Umuyobozi Ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Kamonyi, Munyakazi Epimaque wari uhagarariye Umuyobozi w’Akarere, yashimiye abakozi ba COPEDU PLC ku gikorwa bakoze cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Kamonyi.
Yagize ati "Hano haruhukiye imibiri myinshi, ni imbaraga z’Akarere ka Kamonyi zabuze kandi z’igihugu muri rusange. Iyo rero mwaje uko mungana […] Ushobora kwicara muri banki udafite politiki nziza, ukaba wakibera muri ubwo buzima ntumenye n’ibibera hanze.Niyo mpamvu uyu mwanya tubashimira kuba mwigomwe imirimo yanyu mugakora igikorwa nk’iki.”
Umwe mu bahagarariye imiryango y’abashyinguye mu Rwibutso rwa Kamonyi, Ndayambaje Noël, yatanze ubuhamya, agaragaza ko na mbere ya Jenoside, Abatutsi batotezwaga, nyuma y’ivangura ryakorwaga mu mashuri n’ahandi rigamije kubabuza amahwemo no kubarimbura, byaje kugera ku ndunduro mu 1994, abarenga miliyoni baricwa.
Yashimiye COPEDU PLC uburyo ifata igihe cyo kuzirikana izo nzirakarengane.
Ati “Turabashimiye namwe kuba mufata igihe cyanyu, mugafata ubutunzi bwanyu mukaza kwibuka, mukaza guha icyubahiro imibiri y’Abatutsi ishyinguye hano."
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique, yavuze ko abantu bakwiye kwitandukanya n’amacakubiri kuko bose basangiye igihugu n’ubuyobozi bwacyo.
Buri mwaka, COPEDU PLC isura Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse ikabaha ubufasha bunyuranye, kandi ikanatanga inkunga y’amafaranga yo kubungabunga izo Nzibutso.