Abakozi b’ikigo cy’imari iciriritse COPEDU PLC, bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Kicukiro, Akarere ka Kicukiro mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Kamena, basibura imihanda yangijwe n’imvura, banishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango icumi itishoboye igizwe n’abantu 50.
Muri uyu muganda wakozwe ku wa Gatandatu tariki ya 30 Kamena 2018, abawitabiriye basannye imihanda itandukanye muri uwo murenge yari yasenywe n’imvura bikabije.
Mukaniyiguha Eugénie umwe mu bishyuriwe mitiweli, uherutse kubyara abana batatu b’impanga, yashimye COPEDU PLC ku bikorwa byayo byiza yabagejejeho, by’umwihariko kuri mitiweli yahawe, we n’umuryango we.
Yagize ati “Nari mfite abana batatu b’impanga, n’ubundi nabonaga mituweli ari uko nyihawe mu batishoboye ariko bigoranye. Ni ukuri biranejeje, maze kujya mbona ko Imana inkunda kuko numvaga ntazabona uko nivuza ariko Imana inyuze kuri COPEDU PLC none iranyishyuriye.”
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Kicukiro, Rutijana Aimable. yashimiye COPEDU PLC ku bikorwa byayo biteza imbere umuturage.
Ati “Hari ibibazo byakemutse abaturage babigizemo uruhare kuko hasibwe ibinogo by’amazi yarekaga mu muhanda. Ndashima uruhare rwa COPEDU PLC, uburyo yifatanije n’abaturage [...] Turanashima iyi nkunga ikomeye cyane yo kudufashiriza imiryango 10 igizwe n’abantu 50. Ubusanzwe COPEDU PLC yajyaga itanga ubufasha ku baturage bo mu Kagali ka Kagina ituyemo ariko kuba banatekereje ku baturage ba Kicukiro na Ngoma byadushimishije cyane. Muri abo bishyuriwe, harimo abapfakazi,abatanywe abana n’abagabo, n’umugore wabyaye abana batatu, urumva ko cyari ikibazo cyugarije Umurenge wacu bakaba badufashije kugikemura. COPEDU PLC ni abafatanyabikorwa beza! ”
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi rya COPEDU PLC, Uwamariya Caritas, yabwiye IGIHE ko ibikorwa nk’ibyo basanzwe babikora mu rwego rwo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.
Ati “Ni ibikorwa bisanzwe. Tumaze igihe twifatanya n’abaturage bo mu Mirenge, utugari n’imidugudu itandukanye COPEDU PLC ikoreramo tugakorana umuganda. Twegera abaturage tukabasobanurira serivisi dutanga kuko hari igihe abantu batubona ariko ntibamenye neza ibyo dukora[..]Na nyuma y’akazi ka buri munsi ko kubikira no kuguriza abatugana, twitabira n’ibikorwa byubaka Igihugu.”
Yanavuze ko COPEDU PLC ihora izirikana ku buzima bw’abanyarwanda, cyane cyane abatishoboye n’ababaye kurusha abandi ngo kuko ntacyo yageraho mu gihe abo ikorana nabo nta buzima bwiza bafite.
Uretse serivisi zo kubika no kuguriza , Uwamariya yavuze ko hari andi mahirwe igenera abayigana arimo kubafasha kubona amafaranga y’amanyamahanga ku bacuruzi bambukiranya imipaka, binyuze muri ”Forex ” guhererekanya amafaranga ku bantu bari hanze n’abari imbere mu gihugu binyuze kuri “Western union na Money gramm” na serivisi zihariye zo gufasha abagore mu iterambere.
Yanakomeje asobanura konti zibitswaho amafaranga zunguka mu gihe cyumvikanyweho, gufasha abayigana gutunga inzu, moto n’imodoka mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Mwuhamana Félicité, umaze imyaka 14 akorana na COPEDU PLC yashimangiye ibyavuzwe n’ Uwamariya, yagize ati “Bamfashije kubona inzu yo kubamo ndetse ubu nanjye mfite abo ncumbikiye. Mbese COPEDU PLC iri mu maraso yanjye kuko aho yankuye naho ingejeje harakomeye.
Umuntu utarayigana yihutire kuyigana, yagize ati : “ COPEDU PLC ni umubyeyi, iraguherekeza, yamara kukuguriza igakomeza kukubera umujyanama, nkaba nasabaga abatarayigana ko bayigana vuba kuko baracikanywe.”
COPEDU PLC ni ikigo cy’imari kimaze imyaka 21 gitanga serivisi zo kubitsa no kuguriza abantu bose, ariko kikagira umwihariko ku bagore. Iki kigo gikorana n’ikigega cy’ingwate BDF bivuze ko muri COPEDU PLC ingwate atari ikibazo !
Bitandukanye n’ibindi bigo by’imari, COPEDU PLC ikora iminsi yose, ku mashami yayo yose.