Kuri iki cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2019, abakozi ba COPEDU PLC bitabiriye siporo rusange itegurwa n’Umujyi wa Kigali (car free day), aho bifatanije n’abandi gukora imyitozo ngororamubiri mu rwego rwo guharanira kugira ubuzima buzira umuze.
Nyuma y’imyitozo abakozi ba COPEDU PLC basabana n’abakiliya ndetse n’abifuza kuzaba abakiliya mu minsi irimbere.
Roho nzima mu mubiri muzima, dukomeze Twizigamire Tugurizwe Dutere imbere!