Kicukiro: COPEDU Plc yifatanyije n’abaturage mu muganda, inishyurira imiryango 700 ubwisungane mu kwivuza

Ni igikorwa COPEDU Plc yakoze kuri uyu wa 31 Kanama 2024, ubwo abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu babyukiraga mu muganda rusange.

Abishyuriwe ubwisungane mu kwivuza, batoranyijwe hangedewe ku kureba ku miryango y’amikoro make, ifite abantu bari hejuru ya bane, hanitabwa ku miryango iyobowe n’abagore.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri COPEDU Plc, Uwingabire Solange yavuze ko bijyanye n’uko bakorana n’abaturage cyane cyane mu kubegereza serivisi z’imari bagomba kugira n’uruhare runini mu mibereho myiza yabo.

Ati “Twatekereje gufatanya n’abaturage mu muganda ariko kandi twibuka ko turi mu bihe byo gutanga Mituweli ndetse hari abaturage baba batabasha kubona ubwo bushobozi byoroshye. Twavuze duti dufatanye na bo mu bikorwa biteza imbere igihugu, ariko tugire n’uruhare mu buzima bwite bwabo.”

Uwingabire yavuze ko ari ibintu bazakomeza, kuko kugira ngo ikigo cy’imari gitere imbere bijyana n’uko abakigana baba bafite ubuzima bwiza.

Musabyimana Solange, ni umubyeyi w’abana icyenda ubarera wenyine, akaba n’umwe mu bishyuriwe Mituweli na COPEDU Plc.

Yari atuye mu gishanga kibarizwa mu Kagari ka Kagina mu Murenge wa Kicukiro, ariko ubu yimuwemo muri bwa buryo bwa leta bwo guhangana n’ingaruka z’ibiza, hirindwa ko byatwara ubuzima bw’abaturage.

Ati “Kubona ubushobozi bwishyuriye abagize umuryango byari ingorabahizi. Ibi bigaragaza uburyo dufite igihugu cyiza, gifatanya n’abafatanyabikorwa bagatekereza kuri twe tugorwa no kubona ayo mikoro. Icya Mituweli kirakemutse, ubu ngiye gushaka icyatunga abana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat yashimiye COPEDU Plc, agaragaza ko nk’ikigo giherereye mu murenge ayoboye, bafatanya mu bikorwa byo guteza imbere abawutuye.

Ati “Abishyuriwe ni bamwe batishoboye. By’umwihariko ni abari batuye mu gishanga bagakurwamo mu kubungabunga ubuzima bwabo. Benshi baracyiyubaka kuko ubu hari n’abo turi guherekeza. Ni ikintu gikomeye kuba babonye ubunganira mu kwishyura Mituweli.”

Kugeza ubu Umurenge wa Kicukiro ufite abaturage 14.039. Muri bagomba kwishura Mituweli uwo murenge ugeze kuri 69% ndetse ukizera ko mu mezi make ari imbere abaturage bose bazaba bafite ubwisungane mu kwivuza.

COPEDU Plc yishyuriye Mituweli imiryango 700 yo mu Murenge wa Kicukiro
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat yashyikirijwe cheque y’amafaranga azishyurwa Mituweli y’imiryango 700
Umuganda abakozi ba COPEDU Plc bafatanyijemo n’abaturage bo mu Karere ka Kicukiro wibanze ku gutema ibihuru no kuzibura imiferege yo ku muhanda
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri COPEDU Plc, Uwingabire Solange yijeje abaturage bo mu Murenge wa Kicukiro imikoranire ya hafi
Abakozi ba COPEDU Plc bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Kicukiro mu muganda rusange
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri COPEDU Plc, Uwingabire Solange aganiriza abaturage bo mu Murenge wa Kicukiro nyuma y’umuganda rusange
Nyuma y’umuganda abaturage bo mu Murenge wa Kicukiro bahuriye hamwe baganira ku iterambere ry’umurenge wabo