Inguzanyo umukiliya ashobora guhabwa yageze kuri miliyoni 500Frw: Uruhisho rwa COPEDU PLC muri ‘Expo2024

Ikigo cy’Imari cya COPEDU PLC cyatangaje ko ubu umukiliya umwe ashobora kubona inguzanyo y’agera kuri miliyoni 500 Frw, ibigaragaza intambwe iki kigo kimaze gutera mu bijyanye na serivisi z’imari mu Rwanda.

Zimwe mu ntego zirambye z’iki kigo ni ukuba banki y’abagore y’icyitegererezo muri Afurika. Gutanga serivisi zorohereza abagore kwigira mu buryo bw’imari binyuze mu kubona inguzanyo itagira ingwate, ni bumwe mu buryo buzayifasha kugera ku ntego yayo.

Kuri ubu umugore ahabwa inguzanyo yitwa ‘igire mugore’ aho umwe ahabwa miliyoni 5Frw adasabwe ingwate. Izi serivisi zombi akaba ari zimwe mu zo iki kigo cyaserukanye mu Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali rizwi riri kuba ku nshuro ya 27. Ryatangiye tariki ya 25 Nyakanga 2024.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri COPEDU PLC, Uwingabire Solange, yavuze ko binyuze mu murongo mugari w’iki kigo hari serivisi zimwe na zimwe ziri gusobanurirwa abakiliya bari gusura ishami rya COPEDU PLC muri Expo

Ati “Nk’uko imwe mu ntego zacu ari uguteza imbere umugore, hari inguzanyo dutanga yitwa ‘igire mugore’. Iyi tuyiha abagore bari mu bucuruzi, aho umwe ahabwa miliyoni 5Frw nta ngwate asabwe, yakwishyura neza akaba yafata n’izindi nguzanyo zose zisanzwe.”

Zimwe mu zindi nguzanyo iki kigo gitanga harimo iy’inzu ‘Mortgage Loan’, n’izindi.

Muri iyi Expo, hari no gutangirwa serivisi zose z’imari z’iki kigo, zirimo kumenya imikorere ya banki, gufungura konti nshya, kubitsa no kubikuza, kubaza amakuru ajyanye n’inguzanyo n’ibindi.

Uwingabire Solange ati “Turi gutanga amakuru ya serivisi dutanga ku nguzanyo, zirimo isanzwe yo mu bucuruzi, tukagira indi duha abantu batumiza ibintu hanze yitwa ‘Umurabyo uratinda’. Iyi nguzanyo yorohereza abacuruzi kurangura ibintu hanze y’igihugu ndetse bakishyura imisoro mu buryo bworoshye.”

“Tugira ‘ligne de credit’ ifasha abacuruzi cyane n’abakora amasoko ya leta n’ay’abikorera bagakenera ibyangombwa byo gupiganira ayo masoko, tukagira inguzanyo yitwa ‘Yige atuje’ duha abantu batandukanye yo kubagoboka mu kubona amafaranga y’ishuri bitabagoye iyi kandi ukaba wayishyurana n’izindi nguzanyo waba ufite.”

Mu murongo wo kujyana na gahunda ya Guverinoma yo kwimakaza ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, COPEDU PLC, ntiyasigaye inyuma kuko ari kimwe mu biri gushyirwamo ingufu muri uyu mwaka.

Uwingabire Solange, yavuze ko “Muri uyu mwaka twashatse kubarinda ingendo za kure. Turimo gutunganya serivisi ya ‘E-Tax’ aho umukiliya wacu azajya yishyura imisoro atavuye aho ari kuko azajya akoresha konti ye, aho kwirirwa atakaza umwanya mu ngendo.”

Indi serivisi twifuza gutanga ni ijyanye na ‘Agent Banking’ aho tuzagenda tugeza hirya no hino aba-agent, bazajya babaha serivisi zo kubitsa no kubikuza, mugufunguzayo n’amakonti mutarinze gukora urugendo.”

COPEDU PLC, ni ikigo cy’imari kuri ubu kimaze kugira amashami 11 mu gihugu, aho 10 yose ari mu Mujyi wa Kigali mu gihe irindi rimwe riri mu Burasirazuba bw’u Rwanda mu Karere ka Rwamagana.