Copedu Plc yashimye abakiliya bayo inabashishikariza kwitabira serivisi z’ikoranabuhanga

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukwakira 2023, aho ubuyobozi bukuru bwasabanye n’abakiliya bo mu mashami atandukanye ndetse bukanabashimira imikoranire myiza badahwema kugirana.

Abakiliya ba Copedu Plc barushijeho gusobanurirwa serivisi zitandukanye z’ikoranabuhanga iki kigo cyashyizeho kugira ngo kiborohereze kugera kuri serivisi bifuza batavuye aho bari.

Muri izo serivisi z’ikoranabuhanga hari ‘Mobile and internet’ ifasha umukiliya muri serivisi zitandukanye akoresheje telefoni cyangwa mudasobwa nko kwishyura ibintu bitandukanye, kugura umuriro, kwakira no kohereza n’ibindi. Kuyigeraho bisaba kunyura kuri ‘Play store’cg ku rubuga rwa Copedu.

Kuri ubu Copedu yashyizeho mobile banking (mcopedu) na internet banking, uburyo Copedu bufasha abakiliya bayo kuba bahererekanya amafaranga n’abakoresha izindi banki cyangwa MTN Mobile money na Airtel money binyuze muri ekash.

Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raïssa, yashimiye abakiliya bayo imikoranire myiza ndetse abashishikariza kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kwirinda guta umwanya.

Ati “Mwitabire gukoresha ikoranabuhanga kuko bizafasha kudatakaza umwanya.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Ishami ry’ubucuruzi muri Copedu Plc, Uwingabire Solange, yashishikarije abakiliya kwitabira izindi serivisi itanga nk’inguzanyo zitandukanye by’umwihariko nk’iyiswe ‘Igire Mugore’ igamije guteza imbere abagore badafite igishoro gihagije, n’izindi nka ‘Umurabyo Uratinda’, ‘Yige Atuje’ n’izindi serivisi zitandukanye.

Copedu Plc ni Ikigo cy’Imari iciriritse cyatangiye ibikorwa byacyo mu myaka 26 ishize, itanga serivisi zibanda ku bagore.

Iki gikorwa cyo gusangira n’abakiliya cyabereye ku mashami atandukanye ya Copedu PLC

Byari ibyishimo ku bakiliya n’abakozi ba Copedu

Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raïssa, yashimiye abakiliya bayo imikoranire myiza ndetse abashishikariza kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kwirinda guta umwanya

Umuyobozi w’Ishami ry’ubucuruzi muri Copedu Plc, Uwingabire Solange, yashishikarije abakiliya kwitabira izindi serivisi itanga

Hari hateguwe cake yo gusangira n’abakiliya