Ikigo cy’Imari iciriritse, COPEDU PLC, cyungutse miliyari 2,160 Frw mu 2022, gihiga gukataza mu ikoranabuhanga no kongera abanyamigabane.
Ibi byagarutsweho kuri iki Cyumweru ku wa 25 Kanama 2023, mu nama rusange y’abanyamigabane aho beretswe uko imikorere y’umwaka wa 2022 yari ihagaze hanatorwa Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi wabaye Nyiraneza Vestine.
Mu bikorwa byeretswe abanyamigabane harimo inyungu iki kigo cyagezeho mu 2022 aho isaga miliyari 2,160Frw, yiyongereyeho 1% kuko mu mwaka wa 2o21 yari 2,131 Frw.
COPEDU PLC yatangaje ko amafaranga ibikiye abakiliya yiyongereyeho 16% aba miliyari 30.204 Frw avuye kuri 26.035 Frw mu 2021.
Mu 2022, umutungo rusange wa COPEDU PLC wiyongereyeho 17% kuko wavuye kuri miliyari 34.617 Frw ugera kuri miliyari 40.417 Frw.
Umuyobozi Mukuru wa COPEDU PLC, Muyango Raïssa, yavuze ko mu mwaka ushize bashyize imbere ikoranabuhanga kandi ko bazakomeza kuryimakaza.
Ati “Habayeho guteza imbere ikoranabuhanga aho tubona ko havuguruwe, hanatunganywa serivisi z’ikoranabuhanga muri COPEDU PLC hakoreshejwe telefoni na mudasobwa.”
“Ubu abakiliya bashobora kwishyura serevisi zitandukanye harimo ama-inite, imisoro n’ibindi bakoresheje ikoranabuhanga nka ‘Mobile Banking’ cyangwa ‘Internet Banking’. Bashobora no kubitsa cyangwa kubikuza ibizwi nka ‘Push and Pull’.”
Nyiraneza Vestine watorewe kuba Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi yavuze ko agiye gufatanyiriza hamwe n’ubuyobozi guteza imbere iki kigo.
Ati “Ndashimira abantu bose bangiriye icyizere kandi mbijeje ko tuzafatanya akazi munshinze muri aka kanya, nkubahiriza imigabo n’imigambi nababwiye ku buryo tuzarushaho guteza imbere ikigo cyacu kandi n’igihugu kigatera imbere muri rusange.”
COPEDU PLC ni ikigo cy’imari iciriritse kimaze imyaka 26 gitanga serivisi zo kubitsa no kuguriza abantu bose ariko kikagira umwihariko ku nguzanyo z’abagore.