COPEDU Plc yageneye impano abakiliya b’indashyikirwa mu cyumweru cyabahariwe

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 11 Ukwakira 2024, aho abakiliya bahembwe barimo abafashe inguzanyo nini, ni ukuvuga abahereye mu bihe byashize bafata inguzanyo, abayigannye bagahita bafata inguzanyo nini n’ababitsa cyane kurusha abandi.

Umuyobozi Ushinzwe Ishami ry’Ubucuruzi, Uwingabire Solange yavuze ko kwegera abakiliya bifasha ikigo kumenya ahakwiye kongerwa imbaraga kuko n’ubundi ari bo gikorera.

Ati “Abakiliya batubwira uburyo bafata ikigo n’icyo bifuza ko tubakorera bikatwereka ibyo dukwiye gushyiramo imbaraga muri serivisi dutanga, bikarushaho no kubaka ubusabane n’abakiliya bacu ndetse n’ibyo bashima tukarushaho kubikora neza.”

Yasabye abakiliya babo gukomeza kuba inshuti za COPEDU Plc, bagakomeza kugaragaza aho babona hakwiye kunozwa ariko n’ibigenda neza bakabivuga kugira ngo bikomeze gushyirwamo imbaraga.

Uwingabire Solange yabwiye abifuza kuba abakiliya ba COPEDU Plc ko hari ibyiza byinshi bahishiwe bitangirira ku gufunguza konti zirimo izo kuzigama, guhabwa inguzanyo zitandukanye.

Ati “Intego yacu ni uguteza imbere umugore ariko si we wenyine tureba, abantu bose mu byiciro bitandukanye tubaha serivisi neza.”

COPEDU Plc n’ikigo cy’imari kimaze imyaka irenga 27 gitanga serivisi zo kwizigama n’inguzanyo kuri ubu gifite amashami 11 hirya no hino mu gihugu.

Umwe mu bakiliya bahembwe kubera kuba indashyikirwa mu gukoresha serivisi za Copedu Plc
Nyangenzi Joseph ushinzwe ishami ry’Ibikorwa ahemba umwe mu bakiliya b’indashyikirwa
Nyiramaliza Louise (ibumoso) Ushinzwe ishami ry’Inguzanyo na we yahembye umwe mu bakiliya babaye indashyikirwa
Uwingabire Solange (uwa mbere iburyo) ushinzwe ishami ry’Ubucuruzi ahemba mukiliya
Ku mashami atandukanye bagize umwanya wo gusabana n’abakiliya