Ubu bwoko bw’inguzanyo bwagenewe gufasha ababyeyi bafite abana bari mu mashuri (y’incuke,
abanza, ayisumbuye na Kaminuza) kwishyura amafaranga y’ishuri bitabagoye kandi mu gihe gikwiye.
Uko iteye
Iyi nguzanyo ireba amafaranga yose asabwa ku bigo by’amashuri, hari mo amafaranga y’ishuri,aya
“uniforme”, n’ay’ibikoresho.
Abo iyi nguzanyo igenewe
- Iyi nguzanyo igenewe abakiliya bose ba Copedu Plc
Uko yishyurwa
- Yishyurwa buri kwezi, mu gihe kitarenze umwaka
IBISABWA
- Kuba uri umukiliya wa COPEDU PLC.
- Kuba uri Umwizerwa
- Kuba nta nguzanyo ufite zitishyurwa neza aho ariho hose..
IBYIZA BY’INGUZANYO
- Iyinguzanyo ifasha umwana kwiga atuje
- Iyo COPEDU Plc yemeye gutanga inguzanyo, ihita yishyura ikigo kugirango igire akamaro kayo
- Iyi nguzanyo ituma utongera kugira ikibazo cy’amafaranga y’ishuri utangira rimwe.
ICYITONDERWA
- Kudakurikiza gahunda yo kwishyura bishobora kugabanya amahirwe yo kubona izindi nguzanyo.
- Kuba utabasha gukorana n’ibindi bigo by’imari mugihe utishyuye neza kubera ko uba ufite icyasha (CRB)






