Ni ubwoko bw’inguzanyo yihuse Copedu Plc , yashyiriyeho abakiliya bayo bose.
Uko iteye
- •Iyi nguzanyo itangwa mu gihe kitarenze iminsi itatu kuva umukiliya ayisabye , ikazishyurwa mu gihe kitarenze amezi atandatu
- •Ihabwa umukiliya usanzwe afite inguzanyo yaCOPEDU PLC , amafaranga akeneye akaba ariayo gukora amasoko , kwishyura imisoroy’ibicuruzwa biri muri gasutamo n’ibindi byihutirwa bijyanye n’ubucuruzi.
- •Ingwate umukiliya atanga igomba kuba isanzwe yandikishijwe muri RDB kandi ikaba ihagije,Uyihawe yishyura inyungu gusa buri kwezi mu gihe cy’amezi atanu , ukwezi kwa gatandatu akishyura inyungu hiyongereyeho n’inguzanyo yahawe.
Ibisabwa
- •Kuba usaba inguzanyo agaraza impapuro zemeza ko afite isoko ashaka kurangiza cyangwa zigaragaza ibicuruzwa biri muri gasutamo bikeneye kwishyurirwa imisoro n’ibindi byihutirwa bijyanye n’ubucuruzi .Kuba umukiliya agaragaza ubushobozi bwo
- •Kuba umukiliya agaragaza ubushobozi bwo kwishyura inguzanyo zibangikanye.
Ibyiza byayo
- •Kudakererwa gukora isoko watsindiye
- •Kwishyura imisoro ku gihe kandi udahungabanyije igishoro cyawe.