Igire Mugore ni bwoko by’inguzanyo bwagenewe ba rwiyemezamirimo b’abagore bafite igishoro gito badafite ingwate y’umutungo utimukanwa bakora imirimo ibyara inyungu.
Uko iteye
- •Inguzanyo ishobora gutangwa iba iri hagati y’ibihumbi Magana Atanu (500.000 FRW) na Miliyoni Eshanu (5.000.000 FRW).
- •Abakiriya bungukirwa 3% k’Umwaka ya 30% y’ubwizigame yashyizeho mbere yo gusaba inguzanyo ya Igire Mugore.
Igihe ntarengwa cyo kwishyura inguzano
iyi nguzanyo yishyurwa mu gihe kitarenze amezi 24.
Ibisabwa
- •Kuba uri umugore ukora imirimo w’ubucuruzi ibyara inyungu;
- •Kuba umaze ukwezi ufunguye konti muri Copedu Plc kandi uyikoresha neza;
- •Kuba udafite umwenda mu yindi banki cyangwa ikigo cy’imari iciriritse;
- •Kuba ufite ubwizigame bungana nibura na 30% by’inguzanyo waka.
- •Ibaruwa isaba inguzanyo.
- •Kopi y’inyandiko ziranga umuntu kugiti cye nuwo mwashakanye (niba zihari)
- •Icyemezo cyo kwiyandikisha mu bucuruzi (Uruhushya rw’ubucuruzi cyangwa ipatanti)
- •Ifoto yubucuruzi
- •Ibisobanuro birambuye byumushinga ugomba guterwa inkunga
- •Ubwizigame bwa 30%
- •Ubwishingizi bwo Kurinda Inguzanyo (nyuma yo kwemererwa).
Ibyiza byayo
- •Iyi nguzanyo ituma umugore yiyubaka akoresheje inguzanyo ubucurizi
- •Iyi nguzanyo yigisha Umugore gucunga neza inguzanyo bahabwa bakazamura imiryango yabo
- •Iyi nguzanyo yigisha Umugore umuco mwiza wo kuzigama kuko ukobishyura babagenda;
- •Iyi nguzanyo yorohereza abagore badafite ingwate z’imitungo itimukanwa kugera kunguzanyo.