Ikigo cy’imari iciriritse, Copedu Plc, cyashimye abakiliya bacyo ku bw’amahitamo meza bagize yo kukigana, ndetse n’imikoranire myiza basanzwe bafitanye.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023 muri Ubumwe Grande Hotel mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raïssa yagaragaje ko uko abakiliya batera imbere ariko Copedu Plc ikura, anabashishikariza gukangukira gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga.
Ati “Serivisi z’ikorabuhanga zashyizweho mu rwego rwo korohereza abakiliya kohereza cyangwa kwakira amafaranga batavuye aho babari hifashishijwe eKash cyangwa RIPPS, kuko bitakiri ngombwa gutwara amafaranga mu ntoki. Biroroshye, birizewe kandi birihuta.’’
Muyango yaboneyeho kwifuriza abakiliya Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2024.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Copedu, Uwingabire Solange, yavuze ko iki kigo cy’imari cyifuza kubana n’abakiliya mu rugendo rwabo rw’iterambere.
Ati “Twifuza kubana n’abakiliya bacu mu rugendo rw’iterambere duhaza ibyifuzo byanyu, muri serivisi z’imari mu bucuruzi bwanyu bwa buri munsi.’’
Rudasingwa Jean Baptiste umaze igihe akorana na Copedu Plc, yayishimiye agaragaza ko ari banki ifata neza abakiliya bayo.
Ndayisaba Elie nawe yashimiye Copedu Plc yamufashije gutera imbere; ati “Ndabashimira kubera uburyo mwamfashije kugenda nzamuka, ndabashimira uko serivisi zanyu zihuta, kuko nabonye inguzanyo y’amafaranga nashakaga mu gihe gito. Ndashishikariza abantu kugana Copedu kuko ntitenguha uyisunze.”
Nyirahakizimana Colette yavuze ko Copedu ari yo yamukujije. Ati “Natangiye bampa ibihumbi 500 Frw, ubu ngeze ahantu hashimishije. Copedu Plc umuntu yayivuga byinshi; ntako isa.’’
Copedu Plc ni ikigo cy’imari iciriritse cyatangiye ibikorwa byacyo mu myaka 26 ishize, gitanga serivisi z’imari zo kizigama no gutanga inguzanyo.