Abagore bakorana na Copedu Plc bahuguwe ku mikoreshereze y’inguzanyo

Ikigo cy’Imari Iciriritse, Copedu Plc, cyahuje abagore ba rwiyemezamirimo bakora ubucuruzi butandukanye aho cyabigishije uburyo bwo gukoresha neza inguzanyo yiswe ‘Igire Mugore’.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu aho Copedu Plc yahurije hamwe abagore bakora ubucuruzi butandukanye haba abasanzwe ari abakiliya bayo n’abitegura kuba bo.

Muri iki gikorwa habayemo ibiganiro bitandukanye, aho aba bagore beretswe uburyo bwiza bwo gukoresha inguzanyo ‘Igire Mugore’ yashyiriweho kongerera ubushobozi abari n’abategarugori.

‘Igire Mugore’ ni inguzanyo yatangijwe na Copedu Plc ihabwa umugore byibuze umaze amezi atandatu akora ubucuruzi nta ngwate y’umutungo utimukanwa asabwe usibye kuba afite ubwizigame bwa 30% n’ibikorwa bye byanditse mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB cyangwa afite ipatante.

Uyemerewe ashobora guhabwa hagati ya 500.000 Frw na 5.000.000 Frw, yishyurwa mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ubuyobozi bwa Copedu n’abakozi b’amashami atandukanye bigishije aba bagore uburyo bwo guhitamo umushinga mwiza, kumenya kuwukora mu buryo bukurikije amategeko ndetse n’igihe bahawe inguzanyo kuyikoresha ibyo bayisabiye bibarinda kujya mu gihombo.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi muri Copedu Plc, Uwingabire Solange, yavuze ko bateguye iki gikorwa kugira ngo bigishe aba bagore byinshi kuri iyi nguzanyo bigamije kubazamurira ubushobozi.

Ati “Iri huriro ryari rigamije kugira ngo twereke abakiliya bacu ko tubana na bo, tubasobanurire inshingano zabo mu buryo bwo gukoreshamo inguzanyo, ibyo basabwa kugira ngo bayibone, tunabahugura uburyo bwo kuyikoresha mu gihe yayihawe.”

“Ntabwo umugore tumufata nk’umuntu ucuruza gusa ngo turekere aho ahubwo tugendana na we mu rugendo rw’ubucuruzi kugira ngo tumwigishe, tumuhugure mu byo akora kugira ngo tuzamuhe amafaranga akoreshwe icyo yayasabiye ku buryo tubana na we umunsi ku munsi akazagera ku ntego yiyemeje.”

Ku ruhande rw’abagore bitabiriye iri huriro hari abagaragaje ko bamaze gufata iyi nguzanyo kandi bungutse uburyo bazajya bayikoresha bikababyarira inyungu ndetse n’abatarayisaba barushijeho gusobanukirwa amahirwe ayirimo.

Mukamana Florence usanzwe ucururiza mu Isoko rya Kimironko yavuze ko yafashe iyi nguzanyo ikamufasha kwagura ubucuruzi bwe, kandi ko uyu munsi hari byinshi yagezeho.

Ati “Iyi nguzanyo yamfashije kuzamura igishoro mu bucuruzi bwanjye, icyiza cyayo nta ngwate dutanga, iyo dutanga ni ubunyangamugayo bwacu nta yindi dusabwa.”

“Baravuga ngo umutwe umwe wigira inama yo gusara ntiwigira inama yo gutekereza. Hari ibyo nungukiyemo, hari n’ibyo abandi banyungukiyeho, hari nk’abari bazi ko nk’umushinga wanditse ku mugabo yaza gusaba inguzanyo awitwaje kandi ntuba ari uwawe; abatari bakizi icyo bacyungukiyemo.”

Ibi abihuje na Umutoni Fabiola ukora ubucuruzi bw’inyama wavuze ko kubona iyi nguzanyo byamufashije kwagura ubucuruzi bwe akaba ageze ku rwego rushimishije.

Ati “Iyi nguzanyo ya ‘Igire Mugore’ yanzamuye mu bintu byinshi, njya kwaka inguzanyo ya Copedu si uko ntari nsanzwe nkora narakoraga ariko hari byinshi mbura mu kazi kanjye bituma njya kuyitabaza kugira ngo imfashe kuzamura ubucuruzi bwanjye.”

Copedu Plc ni ikigo cy’imari iciriritse cyatangiye ibikorwa byacyo mu myaka 26 ishize, gitanga serivisi zibanda ku bagore.