Umuyobozi w’Ikigo cy’imari iciriritse, Copedu Plc, Muyango Raïssa, yagaragaje ko hari serivisi z’imari nyinshi kimaze gushyiraho zagenewe abakobwa n’abagore, ndetse yizeza ko kizakomeza kubaba hafi mu rugendo rw’iterambere.
Ni ubutumwa yagarutseho kuri uyu wa 8 Werurwe 2024, mu gihe Abanyarwanda n’Isi muri rusange bizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.
Uyu muhango wabereye muri BK Arena ku rwego rw’igihugu wanitabiriwe na bamwe mu bayobozi n’abakozi ba Copedu Plc.
Muyango yagaragaje ko mu myaka 26 Copedu Plc imaze yaharaniye guteza imbere umugore.
Ati “Ndifuriza abari n’abategarugori umunsi mwiza, Copedu nk’ikigo cy’imari tumaze imyaka igera kuri 26 dutanga serivisi z’imari mu Rwanda, twibanda by’umwihariko mu guteza imbere umugore.”
Imwe muri serivisi Copedu yashyizeho mu gushyigikira umugore n’ubwoko bw’inguzanyo bwiswe Igire mugore.
Muyango Raïssa yavuze ko binyuze muri ubu bwoko bw’inguzanyo, abagore benshi bakorana na Copedu bitinyutse babasha kwiteza imbere.
Ati “Twashyizeho ubwoko bw’inguzanyo yitwa Igire mugore ihera ku bihumbi 500Frw, kugera kuri miliyoni 5Frw, itangwa nta ngwate y’umutungo utimukanwa isabwe. Byatinyuye abagore bakora imirimo y’ubucuruzi ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bibyara inyungu.”
Yakomeje “ashishikariza abagore muri rusange kutugana mu iterambere ry’imishinga yabo ndetse n’Igihugu muri rusange nta n’umwe usigaye inyuma.”
Copedu Plc ni ikigo cy’imari iciriritse kimaze imyaka 26 gitanga serivisi zo kubitsa no kuguriza abantu bose ariko kikagira umwihariko ku nguzanyo z’abagore.
Umuyobozi wa Copedu Plc, Muyango Raïssa yijeje gukomeza gushyigikira iterambere ry’umugore
Abakozi n’abayobozi ba Copedu Plc bifatanyije n’abandi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore