Ikigo cy’imari cya COPEDU Plc cyasoje icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya, kibashimira imikoranire myiza bagirana ndetse kibizeza kurushaho guhabwa serivisi inoze.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 10 Ukwakira 2025, ubwo abayobozi basuraga abakiliya kuri buri shami rya COPEDU Plc, by’umwihariko ku ishami ryahize ayandi mu gutanga serivisi inoze riherereye i Remera, aho abakiliya banyuzwe n’iki gikorwa ndetse baboneraho gushima iki kigo ku bwo kubatekerezaho.
Umuyobozi Mukuru wa COPEDU Plc, Muyango Raïssa, yavuze ko gutanga serivisi inoze ari inshingano z’abakozi bayo, ashimira by’umwihariko abakiliya bagana iki kigo.
Ati “Ndagira ngo nshimangire ko twe nk’abakozi ba COPEDU Plc gutanga serivisi inoze ari inshingano zacu, ariko namwe tukaba tubashimira ubufatanye tugirana buri munsi kuko nta kigo cy’imari cyabaho cyangwa ngo gikore kitabafite nk’abakiliya.”
Uyu muyobozi yakomeje asobanura zimwe muri serivisi COPEDU Plc ifitiye abayigana, zirimo “E-kash” ifasha umukiliya kohereza no kwakira amafaranga kuri banki zitandukanye bidasabye kubikuza, ndetse akomoza ku nguzanyo yihariwe n’iki kigo izwi nka “Umurabyo uratinda”, aho umukiliya abona inguzanyo yasabye mu minsi itarenze itatu.
Umukiliya uhagarariye abandi ku Ishami rya Remera, Murebwayire Yvonne, yabwiye IGIHE ko mu myaka 10 amaze akorana na COPEDU Plc byamufashije kugera ku iterambere rirambye.
Ati “Ndashimira COPEDU Plc cyane kuko mu myaka 10 tumaranye, yamfashije kwiteza imbere binyuze mu nguzanyo, aho yanyoroherezaga kwishyura bigatuma ibikorwa byanjye bigenda neza.”
Umuhoza Nyiraruhango Devota, na we umaze imyaka 10 akorana n’iki kigo, yavuze ko nyuma y’urupfu rw’umugabo we, COPEDU Plc yamufashije gukemura ibibazo yari afite.
Ati “Nkifite umugabo twari twarafashe inguzanyo ahandi, gusa nyuma yo kwitaba Imana kuyishyura binanira, bityo ngana COPEDU bampa inguzanyo mbasha kwishyura iryo deni.”
Umuyobozi w’Ishami rya Remera, Uwineza Théodette, ubwo yaganiraga na IGIHE, yagaragaje imbamutima ze ku bw’igihembo ishami ayoboye ryahawe nk’iryahize andi mu gutanga serivisi inoze, ashimira ubuyobozi bwabahisemo.
Ati “Ni ibintu byadushimishije cyane kuba abayobozi baratuzirikanye kandi byaduteye ishyaka ryo gukomeza gukora neza.”
Iki kigo kandi cyashyize igorora abakiliya bacyo, aho ku bufatanye na Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) umuryango winjiza nibura 1.200.000 Frw ku kwezi uhabwa inguzanyo y’inzu ifite agaciro ka miliyoni 40 Frw ukishyura inyungu ya 11% gusa, mu gihe uwinjiza 1.500.000 Frw ushobora guhabwa inguzanyo igera kuri miliyoni 60 Frw yishyurwa ku nyungu ya 15%.
Mu myaka 28 COPEDU Plc imaze ishinzwe, yagiye ishyira imbere guteza imbere umugore, ishyiraho gahunda zitandukanye zimufasha gutinyuka agakora imishinga ibyara inyungu.













