Ni ubwoko bw’inguzanyo yihuse Copedu Plc yashyiriyeho abakiliya bayo bose
UKO ITEYE
- Iyi nguzanyo itangwa mu gihe kitarenze iminsi itatu kuva umukiliya ayisabye , ikazishyurwa mu gihe kitarenze amezi atandatu
- Ihabwa umukiliya usanzwe afite inguzanyo ya COPEDU PLC, amafaranga akeneye akaba ari ayo gukora amasoko, kwishyura imisoro y’ibicuruzwa biri muri gasutamo n’ibindi byihutirwabijyanye n’ubucuruzi.
- Ingwate umukiliya atanga igomba kuba isanzwe yandikishijwe muri RDB kandi ikaba ihagije,
- Uyihawe yishyura inyungu gusa buri kwezi mu gihe cy’amezi atandatu, ukwezi kwa gatandatu akishyura inyungu hiyongereyeho n’inguzanyo yahawe.
IBISABWA
- Kuba usaba inguzanyo agaraza impapuro zemeza ko afite isoko ashaka kurangiza cyangwa zigaragaza ibicuruzwa biri muri gasutamo bikeneye kwishyurirwa imisoro n’ibindi byihutirwa bijyanye n’ubucuruzi.
- Kuba umukiliya agaragaza ubushobozi bwo kwishyura inguzanyo zibangikanye.
IBYIZA BYAYO
- Kudakererwa gukora isoko watsindiye
- Kwishyura imisoro ku gihe kandi udahungabanyije igishoro cyawe.
ICYITONDERWA
- Kudakurikiza gahunda yo kwishyurabishobora kugabanya amahirwe yo kubona izindi nguzanyo.
- Kuba utabasha gukorana n’ibindibigo by’imari mugihe utishyuye neza kubera ko uba ufite icyasha (CRB)






