Western Union ni uburyo bwizewe kandi bwihuse bwo kohereza no kwakira amafaranga
mpuzamahanga ku bantu bari hirya no hino ku isi.
Ibisabwa mukohereza
- Sura ishami rya COPEDU Plc rikwegereye
- Uzane indangamuntu yawe
- Tanga amazina y’uwoherejweho amafaranga n’igihugu arimo
- Emeza amafaranga wohereje
- Uhabwa kode (MTCN) yo guha uwakiriye amafaranga
Ibisabwa mukwakira
- Sura ishami rya COPEDU Plc
- Uzane kode (MTCN) wagiriwe n’uwohereje amafaranga
- Erekana indangamuntu yawe
- Emeza ayo wahawe, uyahabwa ako kanya
IBYIZA BYAYO
- Kohereza amafaranga mu minota mike.
- Gukoresha iyi serivisi ntibigusaba kuba ufite konti muri Copedu Plc.
- Kohereza mu bihugu byinshi kubera ko iyi serivisi ikoresha henshi kwisi.
ICYITONDERWA
- Hari igihe amafaranga atinda kubera ikibazo cya sisitemu
- Niba ufite amakosa ku mazina y’uwakiriye amafaranga, bishobora gutinda kuyabona
- Kugira ngo ukoreshe izi serivisi, ugomba kugira indangamuntu cyangwa pasiporo yemewe

Service za Western Union ziboneka ku mashami ya COPEDU PLC yose.





