Inguzanyo isanzwe (CO) ni inguzanyo yakorewe gufasha abakiliya ba COPEDU PLC kubona igishoro
gihagije.
ABO IYI NGUZANYO IGENEWE :
- Abacuruzi n’abandi bose bikorera
IBYO USABWA NGO UHABWE IYI NGUZANYO
- Kuba uri umukiliya wa COPEDU PLC
- Kuba uri umwizerwa
- Kuba afite ibyangombwa by’ubucuruzi
- Kuba ufite ingwate
- Kuba umukiliya afite umushinga ubyara inyungu wa mufasha kwishyura inguzanyo
IBIGIZE IYI NGUZANYO
- Amafaranga ntarengwa: Amacye 100,000 FRW, Amenshi: 507,000,000 FRW
- Igihe inguzanyo imara: Imyaka 5
- Ingwate: Umutungo utimukanwa, amafaranga
- yizigamiwe kuri konti itabikuzwaho.
- Uburyo bwo kwishyura: yishyurwa buri kwezi.
- Ibyemezo bijyana: Umukozi ushinzwe inguzanyo muri COPEDU PLC aha usaba inguzanyo inama ku buryo bwo gukoresha neza inguzanyo no kwiga umushinga we mu bikorwa byibanze byo gusaba inguzanyo no gusura ingwate.
- Gukurikirana inguzanyo: Umukozi ushinzwe ingusanyo asura uwasabye inguzanyo akareba ingwate n’aho akorera, mbere na nyuma yo guhabwa inguzanyo.
IBYIZA BY’INGUZANYO
- Kongera igishoro
ICYITONDERWA
- Kudakurikiza gahunda yo kwishyura bishobora kugabanya amahirwe yo kubona izindi nguzanyo.
- Kuba utabasha gukorana n’ibindi bigo by’imari mugihe utishyuye neza kubera ko uba ufite icyasha (CRB)






