Ubu bwoko bw’inguzanyo buhabwa abakiriya ba COPEDU Plc b’abagore bakora imirimo ibyara inyungu.
Iyi nguzanyo igenewe abagore ba rwiyemezamirimo badafite igishoro gihagije kandi ntibagire n’ingwate
zihagije zatuma babona ubundi bwoko bw’inguzanyo.
UKO ITEYE
- Inguzanyo ishobora gutangwa iba iri hagati y’ibihumbi Magana atanu (500.000 FRW) na Miliyoni Eshanu (5.000.000 FRW).
- Uyisaba ashyira kuri konti ye ubwizigame bungana na 30% by’inguzanyo yasabye, bukaba bugaragara kuri konti ye mbere y’uko inguzanyo yigwa. Ubu bwizigame bwungukirwa 3% ku mwaka mu gihe inguzanyo yishyuwe neza nta bukererwe.
- Inguzanyo yishyurwa buri kwezi hiyongeraho 10% y’ubwizigame asubizwa inguzanyo imaze kwishyurwa;
- Inguzanyo yishyurwa mu gihe kitarenze amezi makumyabiri n’ane (imyaka 2)
- Ingwate itangwa ni ubwishingizi bwa BDF bungana na 70% y’inguzanyo yatanzwe hiyongereyeho ubwizigame bwa 30% bwavuzwe haruguru.akishyura inyung hiyongereyeho n’inguzanyo yahawe.
IBISABWA
- Kuba uri umugore umaze byibuze amezi atandatu ukora imirimo y ubucuruzi ibyara inyungu;
- Kuba ufite ipatanti cg ibindi byangombwa bigaragaza ko ubucuruzi ari ubwawe kandi bwemewe;
- Kuba ufite ibyangombwa bikuranga;
- Kuba umaze ukwezi ufunguye konti muri COPEDU Plc kandi uyikoresha neza;
- Kuba udafite umwenda mu yindi banki cyangwa ikigo cy’imari iciriritse;
IBYIZA BYAYO
- lyi nguzanyo ituma abagore batinyuka gukoresha inguzanyo mu bucuruzi bwabo, bakazamura imiryango yabo;
- lyi nguzanyo yigisha abagore umuco mwiza wo kwizigamira kuko uko bishyura bagenda banizigamira;
- lyi nguzanyo yorohereza abagore badafite ingwate z imitungo itimukanwa kugera kunguzanyo.
ICYITONDERWA
- Kudakurikiza gahunda yo kwishyura bishobora kugabanya amahirwe yo kubona izindi nguzanyo.
- Kuba utabasha gukorana n’ibindi bigo by’imari mugihe utishyuye neza kubera ko uba ufite icyasha (CRB)






