Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imari iciriritse, COPEDU PLC, bwatangaje ko mu ntego zabwo z’ibanze, bugiye gushyira imbaraga muri gahunda zo kubakira abagore n’abakobwa ubushobozi mu rwego rw’imari mu Rwanda.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu ku wa 13 Werurwe 2024, ubwo ubuyobozi bw’iki kigo bwashyiraga umukono ku masezerano y’ubufatanye cyagiranye n’umuryango utegamiye kuri Leta, uharanira iterambere ry’abagore bakorera mu rwego rw’imari mu Rwanda [Women in Finance Rwanda- WIFR].
Uyu muryango winjiye mu bufatanye na COPEDU PLC, ukora nk’urubuga rwahariwe guharanira iterambere ry’umugore n’uburinganire mu rwego rw’imari mu Rwanda.
Wita cyane ku kwimakaza umuco wo gushyigikira iterambere ry’umugore. Kwinjira mu bufatanye kw’ibi bigo byombi, bisobanuye ko hari imbaraga ziyongereye kuri buri kimwe, dore ko byose bisangiye intego zo guteza imbere umugore.
COPEDU PLC yabaye umunyamuryango wa 12 wa Women in Finance Rwanda, kuko wari usanganywe abanyamuryango 11.
Umuyobozi w’Ikigo cy’imari iciriritse, COPEDU PLC, Muyango Raïssa, yakomoje ku kuba bifuza ko iki kigo, kiyobora ibindi byose mu gushyira umugore imbere no kumwubakira ubushobozi.
Yagize ati “Icyerekezo cyacu ni ukugaragara nk’ikigo gishyira umugore imbere. Kwinjira mu bufatanye n’uyu muryango, birashimangira neza intumbero zacu nka COPEDU PLC zo guha ubushobozi abagore binyuze muri serivisi zihariye z’imari. »
« Dufite intego yo kubazamurira ubumenyi binyuze mu bufatanye n’impande zitandukanye, bityo tugategura abagore bazavamo abayobozi b’ejo hazaza muri uru rwego.”
Kuri ubu 71% by’imigabane ya COPEDU PLC, ifitwe n’abagore. Komite nyobozi yayo igizwe n’ubwiganze bw’abagore ku kigero cya 66%, ikagira amashami 11 hirya no hino mu gihugu, icyenda muri yo ayoborwa n’abagore. Mu bakozi bayo bose, 63% ni ab’igitsina gore.
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango WIFR, akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Ubucuruzi, NCBA Bank Rwanda, Lina Higiro, umaze imyaka 15 mu rwego rw’imari, yavuze ko n’ubwo hari aho usanga bishimira intambwe yatewe mu guha imirimo abagore, ariko hari aho ugasanga bakiri mu myanya mito yo hasi, kandi ko bikwiye guhinduka.
Yagize ati “Hari ibintu bikwiye guhinduka tukabona abagore b’inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano rikoreshwa muri uru rwego, abashoramari na ba rwiyemezamirimo bakomeye. Ibi nibyo bizadushyira ku rwego mpuzamahanga tukabasha guhatana ku isoko ryagutse.”
Yavuze ko ibi bizagerwaho kubera uburinganire mu bijyanye n’imyigire ndetse n’amahirwe angana ku mpande zombi mu mitangire y’akazi, amahugurwa n’ibindi.
Binyuze mu bufatanye bw’uyu muryango, n’Ikigo cyo mu Bwongereza gitanga ubumenyi mu rwego rw’imari [Chartered Institute for Securities & Investment- CISI], abakozi bane ba COPEDU PLC, batsindiye buruse yo kwiyungura ubumenyi mu bijyanye n’imari aho bazakurikirana amasomo atandukanye muri uru rwego.
Tuyisenge Clémentine, ni umwe mu babonye buruse yo kuzongera ubumenyi afite mu bijyanye n’imari.
Yatangaje ko aya ari amahirwe baba babonye, yizeza ko ibyo bazakuramo bazabyifashisha mu gutanga umusanzu mu kuzamura ubukungu bw’urwababyaye.
Yagize ati “Turizera neza ko amasomo atandukanye twese tuzakurikirana, azatuma tuzamura urwego kandi akadufungurira n’andi mahirwe mu kazi kacu. Ikindi ari nacyo cy’ingenzi ni uko ubumenyi tuzavanamo buzadufasha mu gutanga umusanzu, mu guhindura igihugu cyacu igicumbi cy’urwego rw’imari.”
COPEDU PLC ni ikigo cy’imari iciriritse kimaze imyaka 26 gitanga serivisi zo kubitsa no kuguriza abantu bose, ariko kikagira umwihariko ku nguzanyo z’abagore.
Umuyobozi w’Ikigo cy’imari iciriritse, COPEDU PLC, Muyango Raïssa, ashyira umukono ku masezerano
Lina Higiro uyobora Umuryango Women in Finance ashyira umukono ku masezerano
Lina Higiro uyobora Umuryango Women in Finance yakiriye COPEDU PLC nk’umunyamuryango mushya
Umuyobozi w’Ikigo cy’Imari iciriritse, COPEDU PLC, Muyango Raïssa, yakomoje ku kuba bifuza ko iki kigo, kiyobora ibindi mu gushyira umugore imbere no kumwubakira ubushobozi
Abakozi bane ba COPEDU PLC, batsindiye buruse yo kwiyungura ubumenyi mu bijyanye n’imari