Nyiraneza Marie Rose n’umugabo we Emmanuel Gatoya ni abadozi b’umwuga. Bavuga ko amafaranga menshi batunze ari ibihumbi 25 bagurijwe na COPEDU mu 1998 binyuze ku kuba Rose yari umwe mu bagize itsinda ry’abantu 5.
Nyiraneza avuga ko mbere yo kwaka iyo nguzanyo, yari umucuruzi w’agataro kuko yaranguraga imboga n’imbuto akabicuruza abizunguza. Nyuma we n’abandi bagore bishyize hamwe mu itsinda, bagana Duterimbere yaje kuvukamo COPEDU PLC mu 1997 none ubu we n’umugabo we bafite imodoka yabo, bubatse inzu yabo mu murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro.
Yavuye ku gataro ajya mu budozi
Kuri ubu we n’umugabo we ni abadozi babigize umwuga ku buryo binjiza amafaranga abashimishije. Kugira ngo abashe kubona imashini zisanzwe 7, iyitwa boutonnière (itera ibipesu) n’isirifira; uyu mugore avuga ko ubwoko bwinshi bw’inguzanyo COPEDU PLC itanga yabusabye, ahereye kuyitwaga TINYUKA “Crédit Femme Entrepreneur”, inguzanyo isanzwe, Umurabyo uratinda n’izindi.
Asobanura uko yageze mu budozi, agira ati “Nyuma yo kubona ko umwuga ari ingenzi, nize kudoda ntabyigiye mu ishuri ahubwo nabikoraga ntanabona ko ari byo byazantunga, ahubwo nabikoraga nk’akazi k’inyongera, birangira mbigize umwuga ku buryo ubu mbyigisha n’abandi yewe n’umugabo wanjye yaje kubimenya ku buryo ubu dufatanya”.
Uyu mugore ugaragaza akanyamuneza mu maso bitewe n’inseko kenshi igaragara iyo ari kuvuga ku mateka ye na COPEDU PLC afata nk’umubyeyi, yibuka ko umwana we wavutse nyuma y’iminsi irindwi atangiye gukorana nayo ubu ageze muri Kaminuza kandi COPEDU ikaba ifite uruhare mu myigire ye.
Kugera aho akorera uhasanga imyenda myinshi yadozwe yiganjemo iy’abana b’abanyeshuri. Avuga ko abona amasoko menshi yo kudodera amashuri imyenda y’ishuri, akagira n’ahandi ajya kwigisha urubyiruko kudoda.
Afite abakozi ba nyakabyizi barenga barindwi ahemba ndetse akagira n’abaza kwimenyereza umwuga kandi nabo akabahemba.
Nyiraneza avuga ko gukorana na COPEDU ntako bisa kuko ngo inguzanyo yose ashatse ayibona kandi vuba. Avuga kandi ko icyo ayikundira ari uko iha umuntu inguzanyo ntimutererane igakomeza kumukurikirana ngo abashe kurushaho gutera imbere.
Ibi abihuriyeho na Kwizera Lydia, umuyobozi w’ishami ryo ku cyicaro gikuru, aho avuga ko bashimishwa no kuba abagore benshi bakorana nabo bagenda bashima COPEDU. Ati “Twe intego yacu tubona tugenda tuyigeraho yo kuba banki yabagore y’icyitegererezo muri Afurika”.
Kuva mu mwaka w’1997, COPEDU PLC imaze gufasha abanyarwanda benshi kwikura mu bukene cyane cyane abagore kuko ari ryo shingiro ry’umuryango nk’uko bitangazwa na Lydia kandi ngo bakomeza kurushaho kunoza serivisi zabo.