Twizigamire Tugurizwe Dutere Imbere
  • info@copedultd.rw
  • 2012

Mobile Banking

PUSH AND PULL: Ushobora kubitsa ukanabikuza kuri konti yawe muri COPEDU PLC ukoresheje telephone yawe.

I. IBISABWA USHAKA KUBITSA NO KUBIKUZA (PUSH AND PULL)

1. Kuba ufite umwirondoro wuzuye muri COPEDU PLC;
2. Kuba numero ya telephone ukoresha muri mobile money ihura n’iyo watanze muri COPEDU PLC;
3. Kuba numero y’irangamuntu wakoresheje ufunguza mobile money ihura n’iyo watanze muri COPEDU PLC;
4. Kuba warusanzwe ukoresha konti yawe ;
5. Kubanza guhuza konti yawe ya COPEDU na mobile money.

II. GUHUZA KONTI Y’UMUKIRIYA NA NUMERO YA TELEPHONE (Linking)

Umukiriya akurikiza aya mabwiriza:
Kanda *182#
Hitamo ururimi ukoresha
Hitamo umubare 4 : Serivisi za banki
Hitamo 2: Koherereza amafaranga kuri banki
Hitamo 3: Kuvana amafaranga kuri konti ya banki
Hitamo 11: Andi Mabanki
Hitamo 7: COPEDU
Hitamo: Guhuza numero ya konti na mobile money
Injiza numero ya konti ya COPEDU igizwe n’imibare 13 (E.g : 1008020140000)
Emeza iki gikorwa : PIN ya mobile money

III. KUBITSA KURI KONTI YA COPEDU (PUSH)

Umukiriya akurikiza aya mabwiriza:
1. Kanda *182#
2. Hitamo ururimi ukoresha
3. Hitamo 4: Serivisi za banki
4. Hitamo 2: Kohereza amafaranga kuri banki
5. Hitamo 11: Andi Mabanki
6. Hitamo 7: COPEDU
7. Shyiramo umubare w’ibanga: PIN ya mobile money
8. Hitamo nimero ya konti:
a. Niba ushaka kohereza kuri konti yawe bwite hitamo 1: numero iranditse,
b. Niba ushaka kohereza ku yindi konti hitamo 2: Injiza konti ushaka koherezaho.
9. Uzuza umubare w’amafaranga ushaka kohereza
10. Emeza umubare w’ibanga : PIN ya mobile money

IV. KUBIKUZA KURI KONTI YA COPEDU (PULL)

Umukiriya akurikiza aya mabwiriza:
1. Kanda *182#
2. Hitamo ururimi ukoresha
3. Hitamo 4: Serivisi za banki
4. Hitamo 3: Kuvana amafaranga kuri konti ya banki
5. Hitamo 11: Andi Mabanki
6. Hitamo 7: COPEDU
7. Shyiramo ijambo ryibanga: PIN ya mobile money
8. Hitamo nimero ya konti: 1: Numero iranditse
9. Uzuza umubare w’amafaranga ushaka kubikuza
10. Emeza umubare w’ibanga : PIN ya mobile money

V. KUVA MURI SERIVISI YA PUSH & PULL

1. Kanda *182#
2. Hitamo ururimi ukoresha
3. Hitamo 4: Serivisi za banki
4. Hitamo 5: delink bank account
5. Hitamo 11: Andi Mabanki
6. Hitamo 7: COPEDU
7. Shyiramo ijambo ryibanga: PIN ya mobile money
8. Hitamo numero ya konti
9. Emeza umubare w’ibanga : PIN ya mobile money