Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 1 Gicurasi amashami yose ya COPEDU PLC yahuriye kuri Hotel Chez Lando yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo ari kumwe n’Ubuyobozi Bukuru bwayo. Ibyo birori byaranzwe n’ibyishimo, urugwiro n’akanyamuneza byagaragaraga kuri buri mukozi wese wa COPEDU PLC. Nyuma yo kuramukanya, ibirori byatangijwe n’isengesho ryo gushimira Imana.
Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi muri COPEDU PLC, Madamu NABITANGA Yvonne yasobanuriye abakozi bagenzi be ko mu bihe bitandukanye, ikigo cyagize amahirwe yo kugira abakozi bakunda umurimo kandi baranzwe n’ubunyangamugayo akaba ari zo nkingi COPEDU PLC yubakiyeho kugeza ubu. Yaboneyeho kwerekana abakozi mu byiciro agendeye ku myaka bamaze bakorera COPEDU PLC dore ko hari n’abakozi batangiranye nayo muri 1997.
Bwana RUTAYISIRE Jacques werekanywe mu cyiciro cy’abakozi bamaze imyaka isaga makumyabiri bakorera COPEDU PLC yahawe ijambo mu izina rya bagenzi be bari mu cyiciro kimwe, asangiza abandi bakozi icyamufashije kugira uburambe bw’iyo myaka yose.
Yagize ati:“Gukora neza akazi ushinzwe, ugakorera hamwe na bagenzi bawe nibyo byatumye mara iyi myaka yose. Bikaba byiza kurushaho iyo Umukoresha akubaye hafi akagufasha kubahiriza inshingano zawe kandi umukoresha wacu aduhora hafi.
Yakomeje agira ati:“Mubyo nshima cyane ni ubuyobozi butandukanye bwagiye buzirikana abakozi ari nabyo byadufashije gukorana imbaraga ikigo kigakura kigatera imbere […..]”
Muri ibi birori, Bwana GASIGWA Festus, Umuyobozi Mukuru wa COPEDU PLC yafashe ijambo ashimira abakozi bose, anabasobanurira uko umwaka wa 2018 wagenze, abagaragariza imibare yabonetse anashimira uruhare rwa buri wese. Yagaragaje ko habonetse urwunguko rukubye kabiri urwari rwabonetse muri 2017. Yagize ati :”COPEDU PLC ni umukoresha mwiza kandi ufite abakozi beza, bityo bikayorohera kwesa imihigo.
Yakomeje agira ati : “uwakoze neza arabishimirwa n’utandukiriye agakosorwa kugirango akazi kagende neza. Akazi kacu gapimirwa ku mibare tubona tuyihuje n’imihigo dusabwa kugeraho buri mwaka, tukayihuza n’ibipimo bya Banki Nkuru y’Igihugu “BNR” idusaba kubahiriza. Ikigo dukorera kiracuruza kandi kikunguka, bigaragazwa n’umusaruro twabonye umwaka ushize wabaye mwiza, biturutse ku kwitanga kwa buri wese, ari nabyo byampaye imbaraga zo kubasabira ishimwe mu Nama y’ubutegetsi [….]"
Umuyobozi Mukuru yakomeje kwibutsa abakozi ko umurimo unoze ari umuyoboro mugari ikigo kinyuzamo serivisi gitanga ari nabyo bituma kigera kubyo kiyemeje.
Yongeyeho ati " Binyorohera gukorana namwe kuko muri abakozi beza batabwirizwa gukora akazi, byari kuba bigoye iyo tuza kuba dukora akazi harimo abatuvangira! Ukumva ngo umukozi runaka yasuzuguye umukiriya yarashinzwe kwakira no kumuha serivisi yaje amukeneyeho [….]. Navuze imibare ariko urugero rwa hafi natanga ni inguzanyo zitangwa n’uburyo bwo kuzishyura: BNR ivuga ko hadakwiriye kubaho ubukererwe burenze 5% ariko twebwe nuwo mubare ntituwushaka kuko twagiye munsi ya 2.4% ndetse amashami amwe ari no munsi ya 1%, ibi byagezweho kuko buri wese yakoze ibyo asabwa".
Mu gusoza ijamborye, yashimiye amwe mu mashami yabaye indashyikirwa mu mwaka wa 2018. Hahembwe Ishami rya Kigali City Market, Ishami rya Gisozi n’Ishami rishinzwe inguzanyo muri COPEDU PLC. Ayo mashami yashyikirijwe ibihembo, hakurikiraho gusangira no gusabana.
Umunsi mpuzamahanga w’umurimo wizihizwa buri tariki ya 1 Gicurasi, insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Umurimo unoze, umusemburo w’iterambere rirambye.” COPEDU PLC nayo iti “Twizigamire Tugurizwe Dutere Imbere”.