COPEDU PLC yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Nduba, Akagari ka Gasanze, bahanga umuhanda uhuza Imidugudu.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2019, Abakozi b’ikigo cy’imari COPEDU PLC bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Nduba, Akagari ka Gasanze, Imidugudu ya Nyarubande na Kagarama, bahanga umuhanda uhuza iyi midugudu yombi banishyurira ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de santé) imwe mu miryango itishoboye mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi.
Uyu muganda wakorewe mu mudugudu wa Nyarubande, witabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasanze afatanyije n’abaturage baturutse mu midugudu ibiri, aho imidugudu yombi yashijije umuhanda uyihuza.
Madamu MUYIZERE Lamberthe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasanze yashimiye COPEDU PLC yabafashije guhanga uyu muhanda uhuza imidugudu, avuga ko iki gikorwa cyari mu mihigo y’Akagari kandi ko hamwe no kwishakamo ibisubizo ku bibazo by’abo bayobora, uyu muhanda uzoroshya imihahiranire y’imidugudu yombi kandi ukazuzura mu gihe cya vuba.
Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami ry’Ubucuruzi muri COPEDU PLC, Bwana USENGIMANA Jean d’Amour, yabwiye abari bateraniye aho ko basanzwe bifatanya n’abandi banyarwanda mu muganda mu bihe bitandukanye.
Yagize ati “Nibura rimwe mu gihembwe dukora umuganda dufatanije n’abaturage batuye umurenge uba wagenwe. Tumaze gukorera mu mirenge itandukanye y’Umujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara y’Uburasirazuba. Uyu munsi rero hari hatahiwe Umurenge wa Nduba.”
Yagize kandi ati “Murabizi ko COPEDU PLC ari Ikigo cy’imari cy’abanyarwanda gitanga serivisi zo kubitsa no kubikuza ku banyarwanda no ku baturarwanda, kikabigira umwihariko ku bari n’abategarugori. Turashimira Akagari ka Nduba katwemereye kuza kwifatanya n’abaturage kuko kazirikana ko nyuma yo kuzigamira abakiriya no kubaguriza, COPEDU PLC yifatanya n’abandi banyarwanda mu bikorwa byubaka igihugu nk’umuganda. Iki gikorwa cyo guhanga umuhanda ni ingirakamaro kuko tuzirikana ko abaturage bakwiriye kubona umuhanda ubageza mu bice bitandukanye harimo n’ibice COPEDU PLC ikoreramo.”
Yakomeje asaba abatuye akagari ka Gasanze ko bakwitabira kwegera COPEDU PLC by’umwihariko Ishami rya Batsinda ribegereye ari benshi ikabafasha kubona inguzanyo zabafasha gukora imishinga ibyara inyungu bityo bagateza imbere imiryango yabo by’umwihariko n’igihugu muri rusange.
Yagize ati “ COPEDU PLC ifite ubwoko bwa Konti butandukanye bufasha abayigana kwizigamira no kubona inguzanyo, ikagira n’ubwoko bw’inguzanyo butandukanye bitewe n’icyo umukiriya yifuza gushora mo imari. Tubahaye ikaze muri COPEDU PLC kandi ntawe uhejwe dore ko n’ingwate atari ikibazo kuko Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yabashyiriyeho ikigega cy’ingwate “BDF” kandi tukaba dukorana nacyo .”
Uhagarariye Ishami rishinzwe amategeko muri COPEDU PLC, Bwana RUKUNDO Olivier yasobanuriye abari aho uruhare COPEDU PLC igira mu iterambere ry’abaturage anaboneraho gushyikiriza Umunyamabanga Nshingwabikorwa sheki igenewe abaturage batoranijwe ko batishoboye, ibaha inkunga y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de santé).
Yagize ati “COPEDU PLC izirikana ko inzego zose zikorera ku mihigo igamije guteza imbere abatuye igihugu cy’u Rwanda, ibyo rero ntibyagerwaho hatabayeho uruhare rw’abafatanyabikorwa ari nacyo cyiciro COPEDU PLC ibarizwamo. Mu gikorwa nk’iki cy’umuganda twagiye dutanga inkunga yacu twubakira abatishoboye, turemera imiryango itandukanye ndetse tukishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango itishoboye ari nacyo uyumunsi cyiyongereye ku kuba twashijije umuhanda usaga metero 300. Iyi nkunga dushyikirije Umunyamabanga nshingwabikorwa izafasha imiryango yatoranyijwe ko idashoboye kwiyishyurira, kugirango itangire umwaka wa “mutuel de santé” 2019/2020 ifite uburyo bwo kwivuza. ”
COPEDU PLC ni Ikigo cy’imari kimaze imyaka 22 gitanga serivisi zo kubitsa no kuguriza abantu bose ariko kikagira umwihariko ku bagore. Kuri ubu ifite amashami 10, muri yo icyenda akorera mu Mujyi wa Kigali, irindi shami rikorera mu Burasirazuba, mu karere ka Rwamagana. Icyicaro gikuru cya COPEDU PLC kiri ku Kicukiro.
Iki kigo gikorana n’ikigega cy’ingwate BDF bivuze ko ingwate atari ikibazo. Ikora iminsi yose, ku mashami yayo yose.